AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Bobi Wine yahawe amabwiriza ntakuka kugira azakorere igitaramo muri sitade ya Namboole

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yemerewe n’ubuyobozi bwa Stade ya Namboole kuzayokoreramo igitaramo mu kwezi gutaha, mu gihe yaba yubahirije amabwiriza yahawe n’ubuyobozi mbere y’uko igitaramo kiba.

Bobi Wine yari amaze iminsi yangiwe kuzakorera igitaramo muri iyi stade, nyuma y’uko we n’abari kumufasha kugitegura bari bandikiye ubuyobozi bw’iyi sitade basaba ko hazakorerwamo igitaramo cyiswe ‘Kyarenga’ bamusubiza ko hari ibindi bikorwa bizaba biri kuyiberamo.

Mbere y’igitekerezo cyo gusaba sitade ya Namboole, igitaramo cyagombaga kubera ahitwa Busabala Beach biza guhindurwa n’abajyanama be kubera ubwinshi bw’abafana uyu mudepite w’umunyamuziki amaze kwigwizaho.

Iki gitaramo cyagombaga kuba uyu munsi taliki ya 20 Ukwakira 2018, gitenguhwa n’uko ubuyobozi bwa sitade cyagombaga kuberamo bwasubije buhamya ko sitade yamaze gufatwa n’izindi gahunda.

Iki gitaramo cyahise cyimurirwa ku  tariki 9 Ugushyingo, mu gihe abafite mu nshingano ibikorwa byo kucyamamaza bazaba bamaze kuzuza ibyo basabwe n’ubuyobozi bw’iyi stade.

Uyu munsi ubuyobozi bwa Sitade bwandikiye ibaruwa Emma Promoters ushinzwe gutegura no kwamamaza iki gitaramo, ikubiyemo amabwiriza arimo kugaragaza icyangombwa cyatanzwe na Polisi cyemerera ko iki gitaramo cyemewe.

Ibikubiye mu ibaruwa harasabwa ko Bobi Wine n’abajyanama be, babanza kwishyura amafaranga yose y’aho bazakorera igitaramo bitarenze tariki 29 Ukwakira, kugira ngo byemezwe ko bafashe sitade.”

Mu masezerano bagiranye Stade Namboole na Emma Promoters bemeranyijwe miliyoni 32 z’amashilingi ya Uganda kandi akishyurwa mbere y’uko igitaramo kiba.

Ikindi gikubiye muri aya mabwiriza ni uko ikibuga cyo hagati cy’iyi sitade kitemerewe gukoreshwa kuko ikipe y’igihugu izagikiniramo nyuma y’iminsi mike.

Umuyobozi wa Stade Namboole, Roland Kyalisiima yagize ati:” “Niba ayo mategeko n’amabwiriza yavuzwe haruguru muyemera, musinye aya masezerano muyagarure vuba bitarenze iminsi ibiri.”

Kugeza ubu haravugwa ko ubuyobozi bwa Polisi ntacyo buratangaza  kuri uku kwemererwa gukomeza gahunda z’igitaramo kwa Bobi Wine.

Amakuru aheruka kuva mu buyobozi bwa polisi aheruka kumvikana kuwa Gatatu ushize aho umuyobozi wa Polisi, Okoth Ochola, binyuze ku muyobozi ushinzwe ibikorwa, yari yatangaje ko stade ya Namboole yafashwe kuzageza mu mwaka utaha.

Bobi Wine yemerewe gukomeza gahunda z’igitaramo cye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger