AmakuruImyidagaduro

Biravugwa ko Rihanna na A$AP Rocky bakoze ubukwe mu ibanga (Amafoto)

Umuhanzikazi Rihanna yagaragaye bitunguranye mumashusho y’Indirimbo nshya ya A$AP Rocky yitwa D.M.B biri kuvugwa ko bamaze gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.

Mu mashusho y’indirimbo nshya ’D.M.B’ y’umuraperi A$AP Rocky imaze amasaha agera ku icyenda igeze hanze ,igaragaramo umukunzi we Rihanna bitegura kwibaruka imfura ye ndetse harimo agacye kavuga ngo “Merry me” bishatse kuvuga ko ashaka ko babana akaramata .

Muri aya mashusho yavugishije abatari bacye, atangira yerekana uko Rihanna na A$AP Rocky bakundanye kugeza igihe urukundorwabo rukomereye maze A$AP Rocky agasaba Rihanna ko bashyingiranywa maze Rihanna nawe akemera.

Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko mu mashusho y’indirimbo D.M.B, A$AP Rocky asaba Rihanna ko babana mu buryo budasanzwe aho yambaye zahabu mu menyo zanditseho ’Will You Marry Me’ maze Rihanna nawe akamwenyura amwereka zahabu afite mu menyo zanditseho ’I Do’, amugaragariza ko yemeye ko babana.

Ntibyatinze kuko aba bombi bahise bakora ubukwe, mu myambaro itamenyerewe ku bageni dore ko Rihanna yari yambaye ikanzu itukura n’ivara mugihe hamenyerewe ko umugeni yambara ikanzu y’umweru.

Hollywood Life ikomeza ivuga ko aya mashusho yatumye benshi bavuga ko Rihanna yakoze ubukwe na A$AP Rocky, mugihe abandi bari kuvuga ko ibyo bakoze byari ukuryoshya amashusho y’uyu muraperi batari bakomeje.

Ikindi kihariye cyagaragaye muri aya mashusho ni uko umuhanzikazi Rihanna yagaragaye adatwite, bivuga ko aya mashusho yafashwe atarasama ari nabyo byateye benshi gukeka ko Rihanna na Rocky baba barakoze ubukwe mu buryo bw’ibanga ntibabitangaze.

Kugeza ubu impande zombi yaba ari A$AP Rocky wasohoye aya mashusho cyangwa Rihanna, ntawuremeza niba koko ubukwe barabukoze cyangwa byari amashusho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger