AmakuruImyidagaduro

Bimwe mu bintu utamenye ku ndirimbo ya The Ben na Meddy “Lose Control”

Indirimbo yahuje abasore babiri The Ben na Meddy abantu benshi bakunze guhanganisha bavuga ko umwe arusha undi cyangwa ibindi , nyuma yaho iyi ndirimbo isohokeye hagiye havugwa byinshi kuri yo mu buryo butandukanye.

Iyi ndirimbo Lose  Control buryo ngo  yakozwe n’ abatunganya umuziki (producer) bane  bose , aribo Made Beat , Mastora, Junnior Multi System na Producer Nikora. Abantu batandukanye bakimara kumva ko iyi ndirimbo yakozweho n’abantu bane bose ndetse na bamwe mu batunganya imiziki (Producers )  bahise bajoro iyi ndirimbo bavuga ko ibyo abo ba producer bane bakoze  ngo byari gukorwa n’umwe.

Abantu benshi bakunze kuvuga ko The Ben na Meddy bahora bahanganye kandi ko bigoranye ko bakorana indirimbo ,Iyi ndirimbo ibaye iya kane aba bahanzi bombi bahuriyemo. Indirimbo ya mbere aba bahanzi bombi bakoze ni  yitwa Jambo, indi ni  Nduw’i Kigali yakozwe  na Lick Lick , Indirimbo ya Aitel yakozwe na Pastor P, Lose Control yakozwe n’aba producer bane.

Iyo abakunzi baba bahanzi cyangwa abakunzi b’umuziki nyarwanda bumvise ko aba basore bagiye gukorana indirimbo batangira kwibaza uko izaba imeze , hari n’abagira amatsiko y’uwazanye igitekerezo cy’indirimbo bahuriyemo , kuri ubu Meddy aganira n’abafana yavuze ko  igitekerezo cyazanywe nabo ubwabo ni ukuvuga Meddy na Ben.

Nubwo bimeze gutyo hari  hari amakuru avuga ko  Zizou ari we mu byukuri wazanye iki gitekerezo cy’iyi ndirimbo nubwo bitigeze bitangazwa ikaba yaranakorewe muri studio ye Monster Record ya Zizou .

Zizou  akunze kugira ibitekerezo bitandukanye agahuriza hamwe  abahanzi bagakora indirimbo bahuriyemo bose.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger