Imikino

Bibayeho! Miroplast itewe mpaga na Rayon Sports

Uyu munsi tariki ya 27 Gicurasi shampiyona y’icyiciro cya mbere yari gukomereza kuri stade ya Kigali i Nyamirambo Rayon Sports yakira Miroplast none rayon Sports itahanye amanota atatu idakinnye.

Miroplast imaze iminsi ivugwamo amikoro make, aho abakinnyi bamaze amezi atanu badahembwa ntiyageze ku kibuga bituma iterwa mpaga. Iyi kipe yategerejwe ku kibuga irabura kuko itari yanavuze niba igera ku kibuga ikerewe cyangwa se ko idakina umukino , Rayon Sports yo yageze ku kibuga kare yiteguye gukina.

Ibijya gushya birabanza bigashyuha, byatangiye uwari umuganga wayo akaba n’umucungamutungo Sibonama Jean Claude atorokana amafaranga yari kuvamo imishahara y’abakinnyi bituma iyikipe idahemba abakinnyi bayo.

Iyi kipe yakomeje kugenda igira ibibazo bitandukanye aho byashobokaga cyane ko yasiba imikino yabanje ariko bagakomeza gusunikiriza mu bushobozi buke bagakina none uyu munsi byanze bahitamo kudakina.

Rayon Sports yo yari yiteguye rwose
Myugariro wa Rayon Sports yari yageze mu myitozo ibanziriza umukino
Mu ikote …umutoza Minaert yari yaje yihaye intego yo gutsinda indi mikino yose isigaye
Rwatubyaye Abdul
Abasifuzi nabo bari bahari
Babuze ikipe ya Miroplast …Rayon Sports yagiye mu kibuga yonyine

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger