AmakuruImyidagaduro

Basketmouth usetsa abantu ku buryo butangaje ari mu Rwanda

Umunyarwenya ukomeye muri Nigeria, Basketmouth yageze i Kigali aje kwitabira iserukiramuco ry’urwenya Seka Festival rimaze iminsi ritangiye mu mwihariko wo guhuriza hamwe abakomeye mu gusetsa muri Afurika.

Ni ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco ry’urwenya ritegurwa na Arthur Nkusi umaze kubaka izina mu gusetsa abantu.

Rizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye muri Afurika barimo Bright Okpocha [Basket Mouth] wo muri Nigeria, Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador, Alex Muhangi, Teacher Mpamire bo muri Uganda n’abandi batandukanye bo mu Rwanda. Amatike agurirwa kuri arthurnation.rw.

Basketmouth ari na we w’imena mu batumiwe, yabimburiye abandi kugera i Kigali. Yageze i Kanombe ku kibuga cy’indege ku isaha ya saa tatu n’igice ari kumwe n’itsinda rinini ry’abazamufasha mu gitaramo gikomeye azakora mu Rwanda.

Yabwiye itangazamakuru ko azakora urwenya rudasanzwe mu Rwanda.

Ati “Natumiwe na Arthur, ni inshuro yanjye ya mbere nje hano, ni nayo nshuro ya mbere nzakora urwenya rw’Umwana wa Peter muri Afurika nta handi na hamwe narukoze, habe no muri Nigeria. Bizaba ari byiza cyane, nshobora kuzabatera urwenya amasaha abiri yose akabashiriraho museka.”

Basket Mouth ubusanzwe witwa Bright Okpotcha azataramira Abanyarwanda mu gitaramo gikomeye kizasoza iserukiramuco Seka festival kizaba ku wa 31 Werurwe 2019.

Umunsi wa mbere w’urwenya  muri Seka Festival wabaye ku Cyumweru, tariki ya 24 muri Century Cinemas nyuma yaho abanyarwenya basetsa abagenda mu modoka rusange i Kigali kuva ku wa 25 kugeza ku wa 29, hanyuma ku itariki 30 i Gikondo muri Expo Grounds habere igitaramo kizahuza Teacher Mpamire, Madrat & Chico, Eddy Butita, Jaja Bruce na Akita kiyoborwe na Alex Muhangi.

Igitaramo gifunga Seka Festival ari nacyo kizitabirwa n’ibyamamare muri Afurika gitegerejwe muri Expo Grounds ku itariki 31 Werurwe 2019. Abazitabira bazasusurutswa n’Uyu munya-Nigeria Basket Mouth, Eric Omondi na Patrick Salvador, kizaba kiyobowe na Nkusi Arthur.

Ibitaramo bibiri bizasoza Seka Festival bizabera mu ihema rinini riri ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Kwinjira ni ukuva ku mafaranga 5000 Frw kugera ku 20 000 Frw.

Arthur yari yagiye kumwakira ku kibuga cy’indege

Twitter
WhatsApp
FbMessenger