AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amerika n’Ububiligi byamaganye urubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25

Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwashyizweho akadomo nyuma y’igihe kirenga umwaka uyu mugabo w’imyaka 67 ari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN yari abereye umwe mu bayobozi.

Rusesabagina yahamwe n’ibyaha aregwa, uretse ikijyanye n’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe, akatirwa igihano cy’imyaka 25.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi, byanenze imikirize y’urubanza rwe, bivuga ko ryari urwiyerurutso, ko nta butabera buboneye yaboneye mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sophie Wilmes, yasohoye itangazo avuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.

Itangazo rye rivuga ko ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere ritigeze ryubahirizwa mu rubanza rwa Rusesabagina, ibintu ngo bituma imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.

Wilmes yakomeje avuga ko azagirana ibiganiro n’u Rwanda mu biganiro bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri iki cyumweru, ndetse ko “u Bubiligi bukomeje kuba hafi ya Rusesabagina”.

Guverinoma y’u Rwanda yahise nayo isohora itangazo, rivuga ko amagambo ya Sophie Wilmès, agaragaza n’ubundi uruhande iki gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’uru rubanza rwo kunenga ubutabera bw’u Rwanda nubwo hari uruhare cyagize mu iperereza ku byaha Rusesabagina yashinjwaga ryakozwe n’inzego zacyo.

Iri tangazo rivuga ko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN “bafite uburenganzira ku butabera bungana n’ubwa Rusesabagina hamwe n’abo baregwa hamwe”.

Kubera iyo mpamvu, Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusubika ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri b’impande zombi.

Rigira riti “ Ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntibizabaho”.

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yakomeje ivuga ko yiteguye kwakira Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu biganiro hagati y’ibihugu byombi.

Nubwo u Bubiligi bwanenze imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina, nibwo bwafashije u Rwanda kubona inyandiko nyinshi zashingiweho ahamwa n’ibyaha.

Izo zishingiye ku isakwa yakorewe na Polisi y’u Bubiligi mu 2019 mu rugo rwe, hagafatwa amakuru yose ajyanye n’uburyo yateraga inkunga ibikorwa bya FLN. Hari andi makuru Polisi y’u Bubiligi yakuye muri mudasobwa ye cyo kimwe na telefoni.

Inyandiko igaragaza bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi nyuma yo gusaka urugo rwa Rusesabagina i Bruxelles yerekana inzira zakoreshwaga mu gukusanya inkunga yakoreshejwe mu bikorwa by’iterabwoba bya MRCD/FLN.

Bimwe mu biganiro byasanzwe mu nyandiko zo muri groupe ya WhatsApp yitwa “Abadasigana ba MRCD’’, yarimo na Rusesabagina wari wariyise “Pas Besoin.’’ Rusesabagina yemeye ko iyo telefoni yari iye ndetse ariyo yakoreshaga mu Bubiligi.

Mu bihe bitandukanye, Rusesabagina kimwe n’abandi bayoboke ba MRCD/FLN bandikiranye bajya inama ku cyakorwa ngo umugambi wabo wo kugaba ibitero ku Rwanda ushyirwe mu bikorwa.

Ku ruhande Amerika, aho umuryango wa Rusesabagina utuye muri leta ya Texas, yavuze ko “ihangayikishijwe no guhamywa ibyaha kwakozwe na Leta y’u Rwanda” kw’umuturage wayo wemewe n’amategeko.

Mu itangazo, umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Ned Price yagize ati: “Ibitangazwa by’uko ibisabwa mu butabera bitabayeho bituma hibazwa ku kutabogama kw’umwanzuro w’urubanza”.

“Twakomeje kugaragaza akamaro ko kubaha ibisabwa byose mu mategeko muri iyi miburanishirize kandi twagaragaje guhangayika ko ibi bisabwa bitakurikijwe mu buryo butabogamye bujyanye n’ibyo u Rwanda rwiyemeje ku rwego mpuzamahanga”.

” Duhangayikishijwe n’uko ibyo Rusesabagina yagaragaje yanze bijyanye no kutemererwa guhura n’abunganizi be mu ibanga kandi mu buryo butabangamiwe hamwe n’inyandiko zijyanye n’urubanza ndetse no kuba mu ntangiriro yarangiwe abunganizi”.

Price yongeyeho ati: “Dushishikarije Leta y’u Rwanda gufata ingamba zo gusuzuma izi nenge mu rubanza rwa Bwana Rusesabagina no gushyiraho uburyo bwo gukumira inenge nk’izi mu gihe kiri imbere”.

U Rwanda rwasubitse ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri barwo n’ab’u Bubiligi bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe wungirije w’iki gihugu, Sophie Wilmes, anengeye imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger