AmakuruImikino

Amafoto yaranze umukino wo gupfa no gukira Argentina yarokokeyemo Nigeria

Ikipe y’igihugu ya Argentina yaraye ikatishije ticket ya 1/8 mu mikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru ikomejekubera mu gihugu cy’Uburusiya, nyuma yo gutsinda hamana ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles ibitego 2-1.

Byasabye gutegereza iminota 86 kugira ngo Argentina n’abakunzi bayo bizere gukomeza muri 1/8 cy’irangiza, gusa nanone bisaba y’uko ikipe y’igihugu ya Croatia yitendeka kuri Iceland kuko gutsinda Croatia byari gufasha Iceland gukomeza, Argentina igasigara.

Ibitego bya Lionel Messi ku munota wa 14 na Marcos Rojo ku wa 86 ni byo byarokoye iyi kipe y’umutza Jorge Sampaoli yari mu menyo ya rubamba.

Nigeria yishyuye igitego ku munota wa 48 ifashijwe kuri Penaliti na Victor Moses, nyuma y’amakosa yari akozwe mu rubuga rw’amahina akozwe na Javier Mascherano.

Gutsinda Nigeria byafashije Argentina kuzamuka ku mwanya wa kabiri mu tsinda rya kane, inyuma ya Croatia yazamutse iriyoboye n’amanota 9 nyuma yo gutsinda Iceland ibitego 2-1.

Milan Badelj ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Croatia ku munota wa 53 w’umukino, Gylfi Sigurðsson akishyura kuri penaliti ku wa 73, gusa Ivan Persic aza gutsindira Croatia igitego cya kabiri ku munota wa 90 w’umukino.

Argentina igomba gucakirana n’Ubufaransa ku gatandatu, mu gihe Croatia izisobanura na Denemark muri 1/8 cy’irangiza.

Igitego cya Messi cyakoze Maradona ku mutima.
Inama Messi yagiriye bagenzi be y’uko uwo ari we wese ubonye uburyo bwo gutera mu zamu ni yo yafashije Argentina.

    

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger