Amakuru ashushyeImyidagaduro

Aline Gahongayire: Nahindutse umugore mushya ndavugisha ukuri

Hari mu gitaramo Aline Gahongayire yakoreye muri Umubano Grande Hotel mu mujyi wa Kigali cyo kumurika album ye ya karindwi 7 yitwa New woman ubwo yavuzeko arabwiza ukuri abitabiriye igitaramo kuberako yabaye umugore mushya .

Iki gitaramo cyari gutangira ku isaha ya sa moya nkuko byagaragaraga ku byapa byamamazaga iki gitaramo ntabwo isaha yubahirijwe kuberako nibura Aline gahongayire yageze kurubyiniro ahagana sa mbiri na mirongo itatu 20:30. Ariko kandi icyumba cyari kuberamo igitaramo  cyari cyuzuye abantu kuburyo bugaragarira amaso.

Gahongayire akigera kurubyiniro yasuhuje abitabiriye igitaramo cye ababwira ko bagomba kunezerwa kuko ntayandi mahitamo bafite. Uyu muhanzi yahise atangira kuririmba  ahereye ku ndirimbo yitwa ‘Ntacyo mfite nzajya nirata’.

Igitaramo cyo kuririmba cyaje  guhinduka igitaramo cyo kuganira kuberako Gahongayire yatangiye kuganiriza abantu ibijyanye nubuzima yanyuzemo bwari bwuzuyemo imitego myinshi.

Yatangiye kuganiriza abitabiriye igitaramo ashimira nyina umubyara ari intwari kubera ukuntu yamukomeje mu bihe bikomeye yanyuzemo bigatuma avugwa cyane mu itangazamakuru. Yakomeje avugako itariki ya 6 nzeri ya buri mwaka ariho  yabuze imfura ye .

Igitaramo kigeze hagati , Gahingayire  Yagize ikiniga ararira ubwo yatumiraga Knowless ku rubyiniro ubundi akamushimira uburyo yamubaye hafi .yavuze ukuntu bajyanye gushyira indabyo ku mva y’imfura , avuga ko nta shimwe yabona yamuha usibye kumusabira imigisha ku mana.

Gahongayire  uri hafi kuzuzu imyaka 30 ubwo yashyiraga ahagaragara albumye ya karindwi New woman nabandi bahanzi baririmba indirmbo zo kuramya no guhimbaza Imana harimo Israel Mbonyi , Uwimana Aime,Dominic Ashimwe , Diana Kamugisha ,Olivier Kavutse wo muri Beauty for Ashes , TMC wo muri Dream Boyz , Knowless na Clement Amag The Black n’abandi.

Knowless na Clement bitabiriye igitaramo cya Gahongayire
Amag The Black yari mubitabiriye igitamo
Amag ati nyaboneka Gahongayire uzaba uri  Marraine mu bukwe bwanjye !!!!!
Aba nibo bayoboye igitaramo
Aha niho habereye igitaramo mbere ya Sa 20:30 nuku banganaga, nyuma baje kuzura
Mu kiniga gikabije yashimiye umufasha wa Clement

 

Gahongayire uhamyako yahindutse nuku yaje yambaye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger