AmakuruImikino

AFCON 2019: Nigeria niyo yegukanye umwanya wa Gatatu

Mu mukino utabereye ijisho wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu AFCON, Nigeria yawegukanye itsinze Tunisia 1-0. Ni igetego cyatsinzwe na rutahizamu Odion Ighalo.

Mu mukino utari ushamaje cyane hagati y’aya makipe yatsinzwe muri kimwe cya kabiri, Tunisia yabonye uburyo bunyuranye bwo gutsinda ariko ntiyabubyaza umusaruro.

Ku munota wa 3 gusa w’umukino nibwo Ighalo yahise afungura amazamu ku ruhande rwa Super Eagles, binamwongerera amahirwe yo kurangiza iri rushanwa ariwe ufite ibitego byinshi mu gihe Riyad Mahrez na Adam Ounas ba Algeria cyangwa Sadio Mané wa Senegal basabwa gutsinda hejuru y’ibitego bibiri ku mukino wa nyuma ngo bamuceho, kuko bo bafite bitatu.

Nigeria ifite iki gikombe inshuro eshatu, ubu ni inshuro ya munani ibaye iya gatatu muri iri rushanwa. Tunisia iheruka iki gikombe mu 2004 gikinirwa iwabo, ubwo n’Amavubi y’u Rwanda yari yitabiriye iri rushanwa.

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa utegerejwe kuri uyu wa Gatanu hagati ya Senegal ishaka iki gikombe ku nshuro ya mbere, na Algeria igishaka cyane kuko igiheruka mu 1990.

Ildephonse@Teradignews

Twitter
WhatsApp
FbMessenger