Imikino

Abaziyamamariza kuyobora Ferwafa bamenyekanye

Kuri uyu wa mbere kuya 11 ukuboza 2017, abagize komisiyo ishinzwe gutegura amatora mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,FERWAFA, bemeje ko  abakandida babiri aribo bazahatana mu matora kugirango haboneke ugomba kuyobora iri shyirahamwe. 

Abagomba kwiyamamaza ni Nzamwita Vincent Vincent De Gaulle wari usanzwe ayobora FERWAFA ndetse na Rwemarika Felicite.  Aba nibo batanze kandidatire zujuje ibisabwa bityo akaba ari nabo bakandida bonyine bazahatana muri aya matora.

Kalisa Adolf Camarade, perezida wa komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri FERWAFA yavuze ko aba babiri aribo bakandida bemewe kuberako aribo bashoboye kuzuza ibisabwa kugirango umuntu abe yakwemererwa kwiyamamaza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru , Kalisa Adolphe yavuzeko  Rurangirwa Louis nawe wari wasabye kwemererwa kwiyamamaza , kandidatire ye yateshejwe agaciro kuko  basanze hari ibyo atujuje .

Kalisa  Adophe yagize ati “Abakandida bemewe na FERWAFA ni Nzamwita Vincent De Gaulle na Rwemarika Felecite . Kuri Rurangirwa we ntiyujuje ibisabwa. Yatanze ibaruwa ivuga ko yimwe uburenganzira bwe,  mbese ameze nkuwaregaga ko ishyirahamwe aturukamo ry’Abasifuzi ryamwimye ibyangomba ngira ngo nkuko mubizi yagombaga kuzana fotokopi y’irangamuntu ,umwirondoro we ugaragaza ibigwi bye mu mupira ,fotokopi ya Diplome kandi hariho umukono wa noteli wa leta ibyo byose narondoye ntanakimwe yazanye twasubije ibaruwe ye ku italiki 1 Ugushyingo 2017 tumubwira ibyo abura ngo abyuzuze  ntiyabyuzuza.”

Muri aya matora Abanyamuryango bemerewe gutora ni 52, ikindi nanone ntaburyo bwo kwiyamamazamo  Komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri FERWAFA yashyizeho, umukandida aziyamamaza uko abishaka icyo asabwa nukudasebanya mugihe yaba ari kwiyamamaza.

De Gaule utavugwaho rumwe n’abakunzi bumupira w’amaguru mu Rwanda nawe yemerewe kwiyamamaza
Felecite yemerewe kwiyamamaza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger