Amakuru

Abapolisi hafi 500 birukanwe muri Polisi y’u Rwanda

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda yateraniye ku Kacyiru ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021, yirukanye mu kazi burundu abapolisi 481 bazira amakosa n’ibyaha bihabanye n’indangagaciro z’umwuga.

Amakosa akomeye bazize arimo ruswa, ubusinzi no gutoroka akazi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko umubare w’aba bapolisi bakoze amakosa n’ibyaha ari munini, asobanura ko kubirukana mu kazi biri mu rwego rwo kunoza ubunyamwuga muri uru rwego rushinzwe umutekano.

Aba bapolisi biyongereye ku bandi 425 birukanwe mu mwaka wa 2020 harimo 56 bari ku rwego rwa Ofisiye n’abandi 587 birukanywe mu mwaka wa 2019, bazira ibyaha byiganjemo ruswa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger