AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abanyeshuri 12 b’Abanyarwanda banze kuva muri Uganda nyuma y’ifungwa ry’ikigo cya Kigezi High School

Abanyeshuri 12 b’Abanyarwanda banze kuva muri Uganda nyuma y’uko ikigo bari basanzwe bigamo cya Kigezi ( Kigezi High School) muri Uganda gifunzwe, mu gihe abandi baturuka hirya no hino bamaze kuzinga utwabo berekeza aho bavuka.

 Kuri uyu wa gatanu, ikigo cy’ishuri cya Kigezi cyafunzwe kugeza mu gihe kitazwi. Ibi byatewe nuko abanyeshuri b’iki kigo bashakaga gukora imyigaragambyo nyuma yuko bangiwe kwitabira amarushanwa y’igikombe cya Coca-cola mu mupira w’amaguru.

Mu gihe abandi banyeshuri bapakiraga ibikoresho byabo ngo batahe, abanyeshuri b’abanyarwanda bo bari babuze aho bajya binginga umuyobozi w’ikigo ngo abahe ubufasha.

Umwe muri abo banyeshuri yabwiye Daily monitor dukesha iyi nkuru ko bafite ubwoba bwo kugaruka mu Rwanda kuko ngo kugirango bazasubireyo byazagorana.

Yagize ati “Dufite impungenge ko turamutse dusubiye mu Rwanda , batazatwemerera kugaruka muri Uganda kuko u Rwanda ntabwo rurikwemerera abanyarwanda kwinjira muri Uganda kubera ibibazo by’umutekano muke. Dukeneye ubufasha bw’ikigo kuko turacyakunze kwiga’’

Mu minsi ishize guverinoma y’u Rwanda yagiriye inama  Abanyarwanda yo kudakorera ingendo muri Uganda kubera ibibazo by’umutekano muke aho abanyarwanda bahohoterwaga, bakicwa urubozo, bagafungwa, bakamburwa n’ibyabo n’ibindi.

Umuyobozi w’iki kigo bwana Stephen Mugume yagiriye inama aba banyeshuri ko bagomba kujya mu miryango yabo kuko ishuri ryafunzwe ku banyeshuri bose kugeza hakozwe inama n’ababyeyi bagashakira ikibazo umuti.

Anyeshuri 12 b’Abanyarwanda banze gutaha nyuma y’ifungwa ry’ikigo bigagamo muri Uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger