AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ruhango: RIB yataye muri yombi abakozi babiri b’Akarere

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abakozi babiri mu biro by’Ubutaka mu karere ka Ruhango bakekwaho kwiba mudasobwa zo mu bwoko bwa laptop kugira ngo bakorwego iperereza.

Abakozi batawe muri yombi ni Munyankindi Christian na mugenzi we Dominique Nshimyumuremyi bakora mu biro by’Ubutaka by’akarere ka Ruhango batawe muri yombi kuwa Gatanu.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Valens Habarurema yavuze  ko ubu bujura bukekwa kuri bariya bakozi, bwabaye ejo ku manywa y’ihangu ubwo aba bakozi b’akarere basohokoga nyuma mu biro nyuma bakaza kugaruka bavuga ko ziriya mashini eshatu zabuze.

Ati “Aba bakozi uko  ari babiri ni bo basohotse mu biro nyuma y’abandi kandi basiga bakinze.”

Habarurema yavuze ko biyambaje Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bukore iperereza buhereye kuri aba bakozi.

Mu mwaka ushize muri aka Karere havuzwe amakosa nk’aya ya bamwe mu bakozi bakekwagaho kunyereza amadosiye arebana n’imitangire y’amasoko bikavugwa ko bashakaga kuzimiza ibimenyetso by’amafaranga y’umurengera  bakoresheje adahwanye n’ingano y’ibikorwa byakozwe hatangwa ayo masoko.

Munyankindi Christian na mugenzi we Dominique Nshimyumuremyi bafungiye kuri Station ya RIB mu mugi wa Ruhango.

Abakozi babiri b’Akarere ka Ruhango batawe muri yombi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger