AmakuruPolitiki

Abanye_congo bariguhiga Umunyarwanda ku buryo n’Umunye_congo usa neza barikumwica bamukekaho kuba Umunyarwanda(Ubuhamya bubabaje)

Abanye_Congo bakomeje gukaza umurego w’urwango rukomeye ku Munyarwanda n’u Rwanda kubera intambara iri hagati y’iki gihugu n’umutwe w’abarwanyi ba M23.

Nta gihe gishize umutwe wa M23 utangiye kurwana intambara na guverinona ya Congo aho bahanganye n’igisirikare cya FARDC ariko muri iyo ntambara Congo ikaba ishinja u Rwanda ko arirwo rutera inkunga M23 kugira ngo irwanye congo, si byo gusa kandi bimaze igihe gito bibaye nibwo abanyecongo batangiye kwigaragambya bavuga ko leta y’u Rwanda irimo kurengera.

Ntago byagarukiye aho kubera ko muri iyo myigaragambyo abanyecongo batangiye kuza ku mupaka w’u Rwanda na Congo kwigaragambya, noneho bigera ku rwego rw’uko n’umusirikare wa Congo aza kwinjira mu Rwanda ariko bikarangira aharasiwe nyuma yo gukomeretsa aba polisi b’u Rwanda bari mu kazi.

Ibintu byakomeje kuba bibi cyane muri Congo, kubera ko nyuma yo kwicwa k’uyu musirikare wapfuye yambaye imyenda ya gisirikare cya FARDC abanyecongo bakomeje kwigaragambya noneho bikaba bigeze ku rwego rw’uko batangiye guhiga buri munyarwanda wese uri muri Congo kugira ngo bamwice, ibyo bikaba biri kuba muri iki gihe cyose umunyarwanda akaba ari kuzira ko ngo u Rwanda ruri inyuma ya M23 ikomeje gufata ibice by’igihugu cya Congo.

Ni ku murongo wa telephone aho Jallas yavuganaga n’umugaore witwa Rosine wagiye muri Congo muri uku kwa gatatu ariko akagenda agiye gusura, ariko bikaba bibi ataravayo kugeza nanubu akaba yarahezeyo kuko ngo bahagaritse Rwandair habura iminsi mike ngo atahe kandi anafite n’itiki yo kumunsi yari yateganyijeho gutaha.

Ubwo baganiraga Rosine yavuze ko ari muri Kinshasa, ubwo yari ari kwitegura kuwa gatatu ndetse afite n’itiki y’indege, bahagaritse Rwandair kuwa gatandatu mbere yaho, noneho abantu bari aho batangira kujya bamuburira ko yahunga akava aho yari acumbitse akagenda kubera ko ashobora kuhasiga ubuzima, ku buryo yavuye aho yari acumbitse muma saa saba z’ijoro arimo guhunga.

Rosine yakomeje avuga ko ahantu ari bikomeye cyane kubera ko n’agahenge afite nuko yagize abashuti be bamufashije kubona ibyangombwa by’ibihimbano byo kwitwa umunyecongo, ati” ubu ngubu ndi mu muhanda umuntu uvuga ikinyarwanda akampamagara ntago nshobora kumwitaba, gusa navuganye n’umuntu ukora muri rwandair ambwira ko ashobora kumpindurira itiki kuko bari kuyahindura bakayashyira amatiki ajya muri kenya”.



Rosine yakomeje avuga ati” ubungubu uteze na taxi voiture bakamenya ko uyiteze uri umunyarwanda bagutangira bakagukubita cyangwa bakakwica, n’ejo hari umunyarwanda biciye hano Kinshaka kubera ko na guvernoma ubwayo yatanze itegeko ivuga ko ahantu hose babona umunyarwanda bamenye ko arizo mboga zabo ndaza kukwereka video y’uburyo abanyarwanda bari gukorerwa urugomo. Ubundi hano hari kuba imyigaragambyo barimo kwamagana perezida Kagame bavuga ko ariwe uri guteza imirwano muri Congo bityo ngo reka bice abanyarwanda”.

Yakomeje avuga ko n’ubusanzwe muri Congo abanyecongo badakunda abanyarwanda kubera ko Atari ubwa mbere yari ahaje, kubera ko no mu mwaka washize yigeze kuhaza ariko abwiye umuntu ko ari umunyarwanda uwo muntu amubwira ko atazongera gukora iryo kosa ryo kuvuga ko ari umunyarwanda, gusa ngo urwego bigezeho nuko abanyecongo bari no guhura n’umunyecongo usa neza wambaye neza bagahita bamukeka ko ari umunyarwanda bakamwica kandi ari mwene wabo.

Yakomeje avuga ati” ubwicanyi bwo abanyecongo barabikomeje cyane, kubera ko nk’ejo hari video nabonye y’umugabo w’umunyarwanda bamukase igitsina, umva nanjye ndakubwiye ngo babimenye ko ndi umunyarwanda banyica, kandi ikindi ntanubwo nshobora gusohoka mu gihugu wenda ngo njye nko muri Brazaville ariko nta Visa nabona kubera ko mfite iyo kwinjira ariko iyo gusohoka ntayo nabona”.

Yavuze ko ariko impamvu nyamukuru barimo kwirukana no gushaka kwica abanyarwanda ari uko ngo bavuga ko abanyarwanda bajya muri Congo gushakayo ubukungu ati” nubungubu abari kwigaragambya bari kuvuga ngo abanyarwanda ni abakene, Imana yabimye amafranga kubera ko bagira umutima mubi, ngo baba baje gushaka ubutunzi muri Congo”.

Yakomeje avuga ko kandi hari itegeko ryasohotse rivuga ko umunyarwanda abanyecongo bazajya babona bagomba kumutwikira mu ipine, ati” ndaje nguhe aka video k’umunyarwanda batwikiye mu ipine ku munsi w’ejo, umva nkubwire, nka kwakundi umuntu ajya guhaha nko muri supermarket kwa kundi utegereje ko baguha ibyo wahashye, ikiganiro abanyecongo barimo kuvuga nta kindi ni Kagame”.

Si uwa mbere ibi bibaye kubera ko biri kumera nk’ibyisubiramo, kuko M23 ubwo yayoborwaga na Laurent Nkunda nabwo bashinjaga u Rwanda ko rufasha M23 ari naho ahanini urwango rukomeye cyane abanyecongo bafite barukuye. Ku ruhande rw’u Rwanda abaturage nabo barimo kwijujuta nk’uko bagiye batangariza ama television akorera imbere mu gihugu nka BTN na TV1 bavuga ko bababajwe cyane n’ukuntu abanyecongo binjira mu Rwanda bakabakirana yombi, ariko abanyarwanda bagera muri Congo bikaba ibibazo bikomeye.

Src:Imirasiretv

Twitter
WhatsApp
FbMessenger