AmakuruAmakuru ashushye

Abanya-Ghana barigusezera bwanyuma k’umurambo wa Kofi Annan

Kuri uyu wa Kabiri umurambo wa Kofi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye washyizwe mu nyubako yakira inama mpuzamahanga iri mu murwa mukuru i Accra, mu rwego rwo gutuma abaturage ba Ghana bashobora gusezera kuri Kofi Annan.

Umurambo wa Kofi Annan  witabye Imana mu kwezi gushije wageze muri Ghana ku wa mbere ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Accra uvuye mu Busuwisi aho wakiriwe na Perezida wa Ghana Akufo Addo, bikaba biteganyijwe ko  ashyingurwa ku wa kane mu irimbi rishya rya gisirikare riri Accra.

BBC ivuga ko abazagusezera kuri Kofi Annan bwa nyuma bari gukora iyi mihango yabo hagati ya saa yine na saa kumi z’amanywa ku isaha ya GMT. Abahagarariye ibihugu byabo muri Ghana, abategetsi batandukanye, abayobozi gakondo n’abandi banyacyubahiro na bo baza gusezera ku murambo wa Bwana Kofi Annan.

Umunyafurika wa mbere wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wabaye umunyamabanga mukuru wa ONU, yitabye Imana tariki 18 Kanama 2018. afite imyaka 80 y’amavuko, akaba yaraguye mu Busuwisi aho yivurizaga nubwo indwara itatangajwe. .

Umubiri wa Koffi Annan wageze i Accra ku wa Mbere

Twitter
WhatsApp
FbMessenger