AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Zimbabwe: Robert Mugabe arekuye ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 ari perezida.

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yashikirije inteko ishinga amategeko ya Zimbabwe urwandiko rw’ubwegure bwe, nyuma y’iminsi afungiraniwe mu rugo iwe n’ingabo zamwambuye ubutegetsi.

Umukambwe w’imyaka 93 Robert Gabriel Mugabe, wabaye perezida wa Zimbabwe kuva mu myaka 37 ishize, yemeye kwegura ku mirimo ye, akaba yabitangarije mu rwandiko yashyikirije inteko ishinga amategeko ya Zimbabwe, rugasomwa ku mugaragaro mu masaha y’umugoroba.

Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Zimbabwe Jacob Mudenda ni we watangaje aya makuru, mu masaha y’umugoroba ubwo abadepite bari bateraniye mu nteko ishinga amategeko, biga ku buryo bwo kweguza umukuru w’igihugu Robert Mugabe wari ataragaragaza ko ashaka kurekura ubutegetsi.

                  Abadepite bahise bagaragaza ibyishimo by’iyegura rya Mugabe/ Ifoto: Internet

Nyuma y’isomwa ry’urwandiko rw’ubwegure bwa Mugabe, abaturage amagana bahise bahurura baza hafi y’inteko bavuza induru y’ibyishimo kubw’inkuru y’iyegura rya Mugabe bakiriye.

Ishyaka Zanu -PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe ni ryo ryabanje gusaba ko umukandida wa ryo akurwa ku butegetsi, nyuma ingabo zihita zifata ubuyobozi bwose bw’igihugu mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira uwa 15 Ugushingo.

Mu bagaragaje ko bishimiye iyegura rya Mugabe barimo na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May, wavuze ati: ” Ukwegura kwa Robert Mugabe kuzaniye Zimbabwe andi mahirwe yo kwishakira indi nzira nshya mu kurwanya igitugu cyaranze ubutegetsi bwe.”

            Abaturage bahise buzura ku nteko ishinga amategeko bagaragaza ibyishimo/ Ifoto: Internet

Perezida Robert Gabriel Mugabe yatangiye kuyobora Zimbabwe mu mwaka w’1980, ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge, bivuga ko yari amaze imyaka isaga 37 ayobora Zimbabwe.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger