AmakuruPolitiki

Bill Clinton ari mu mazi abira kuburyo ashora no gufungwa

Bill Clinton ari muyabagabo nyuma yaho abagore bane 4 bari kumushinja kubasambanya ubwo yari umujyanama wa Ron Burkle.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi ba Clinton ndetse banakomeye bo mu ishyaka ry’Aba- démocrate n’undi muyobozi wakoranye n’ubutegetsi bwa Clinton na Barack  Obama, avuga ko ibi birego byiyongera kubindi yagiye akora muri 2011.

Abahagarariye abo bagore mubyamategeko, bamenyesheje Bill Clinton ko bari gutegura ibirego bine bazamurega mu nkiko, , aho abo bagore basaba ko bakwishyurwa akayabo kamadorali kugirango bakomeze kumubikira ibanga .

Icyakora akabaye icwende ntikoga ,mu 1990, nabwo Clinton yishyuye ibihumbi 850 ku birego bya Paula Jones wahoze ari umukozi wa leta muri Arkansas, wamushinjaga gushaka kumusambanya.

Biravugwako  nibaba batumvikanye na Bill Cliton , barahita bamushyira mu itangazamakuru.

Mu myaka irenga 10 ishize , umushoramari Ron Burkle yahaye akazi Clinton ngo amubere umujyanama mu bigo byo mu Mujyi wa Yucaipa muri Leta ya California. Clinton ngo yafashije Burkle gukora ubucuruzi ndetse bakajya ahantu hatandukanye bari kumwe n’abagore mu ndege yihariye y’uwo mushoramari.

Abo bagore bashinja Cliton gushaka kubasambaya, bari abakozi  mu kigo cya Burkle bakiri abangavu, bakavuga ko icyo gihe Clinton yashatse kubasambanya. Gusa ngo nta gihamya cy’uko Burkle hari icyo azi kuri ibi birego.

Umwe mu banyamategeko ba Clinton yemeje ko ibyo birego bishya bihari agira ati “Ndabizi ariko sinshobora kugira icyo mbivugaho.”

Uwatanze amakuru yongeyeho ko Hillary Clinton yarakariye umugabo we ku bwo kongera kuvugwaho ibirego by’ubusambanyi. Biravugwa ko ashobora kwishakira abagenzacyaha be bagacukumbura ibivugwa n’abo bagore ariko abanyamategeko b’umugabo we bakaba bamusabye kutabyinjiramo.

Bill Clinton na Hillary Clinton bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Chelsea Victoria Clinton wavutse kuwa 27 Gashyantare 1980.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger