AmakuruAmakuru ashushye

YouthConnekt Africa: Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente Edouard abona iterambere rya Afurika rishingiye ku rubyiruko

Ubwo yafunguraga kumugaragaro ihuriro ry’ urubyiruko rwa Afurika , rizwi nka YouthConnekt Africa ,Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye urubyiruko guhaguruka bagaharanira kuba ku isonga y’urugendo rugamije impinduka za Afurika mu iterambere ry’uyu mugabane.

Inama ya YouthConnekt Africa ni ku nshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda nyuma y’iya 2017. Aho iyi nama y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko nk’inkingi y’impinduka za Afurika.”

Minisitiri w’Intebe muri irihuriro yagize ati “Abaturage ba Afurika bagera kuri 70% ni urubyiruko rutarageza ku myaka 30 y’ amavuko.  Abatuye Afurika bazikuba kabiri mu 2050, turi umugabane muto. Umushinga wose ugamije guteza imbere Afurika ugomba kwibanda no ku ruhare rw’urubyiruko.”

Minisitiri w’ Intebe Ngirente yakomeje abwira urubyiruko rwa Afurika ko rugomba  guhagurukira ibibazo biri kuri uyu mugabane rukabigira ibyarwo hanyuma rugakoresha ubwenge rufite, umutungo uhari no gukorana hagati yarwo kugira rwubake Afurika yifuzwa.

Hashize imyaka 6 Youth Connect itangiye mu Rwanda, gusa uyu ni umwaka wa Kabiri ibereye muri iki gihugu, Guverinoma y’u Rwanda yijeje gukomeza gushyigikira amahirwe ku rubyiruko arufasha kugera ku ntego zarwo zo kwigira, uruhare rufite mu kubaka igihugu, akarere na Afurika.

YouthConnekt Africa ifite intego zitandukanye zirimo  guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, guhuza abarenga miliyoni 100, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center kuva kuri uyu wa Mbere  8 Ukwakira 2018. Kuri ubu yitabiriwe n’urubyiruko n’abandi bagera ku 3000 baturutse mu bihugu bya Afurika.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center
Twitter
WhatsApp
FbMessenger