AmakuruUrukundo

Yishe umuryango we kuko Umugore we yasabye gatanya

Umugabo w’imyaka 42 yarashe abantu barindwi bo mu muryango we mbere y’uko nawe yiyica muri leta ya Utah muri Amerika nyuma y’uko umugore we asabye gatanya, nk’uko polisi ibivuga.

Kuwa gatatu nijoro abashinzwe imibereho myiza barimo gukora igenzura basanze uyu muryango w’abantu umunani bose bapfuye mu rugo rwabo rwo mu cyaro ahitwa Enoch City.

Polisi ivuga ko abapfuye harimo umugore w’uyu mugabo, abana be batanu hamwe na nyirabukwe.

Rob Doston ukuriye uyu mujyi muto w’abaturage bagera ku 8,000 yavuze ko bose batunguwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane, abategetsi b’uyu mujyi bavuze ko Michael Haight wacuruzaga ibijyanye n’ubwishingizi yarashe umugore we Tausha w’imyaka 40, nyirabukwe Gail Earl w’imyaka 78, n’abana be batanu mbere y’uko nawe yiyica.

Abo bana ntibatangajwe amazina yabo, gusa ni abakobwa batatu b’imyaka 17, 12, na 7, n’abahungu babiri b’imyaka 7 na 4.

Rob Dotson yavuze ko imirambo yabo yabonywe na polisi kuwa gatatu ahagana saa kumi z’umugoroba ku isaha yaho, nyuma y’uko hari uwavuze ko umugore waho (Tausha) ataje muri gahunda yari afite, bigatuma abashinzwe imibereho bajya kugenzura.

Dotson avuga ko buri wese mu bishwe agaragaza igikomere cy’isasu.

Abategetsi bavuze kandi ko tariki 21 Ukuboza (12) umugore yari yasabye gatanya n’uyu mugabo.

Tina Brown, inshuti y’uyu muryango, yabwiye KSTU-TV ati: “Tausha yari umugwaneza kurusha abandi bantu, kandi nta narimwe yavugaga ikintu kibi ku uwariwe wese.

“Yashoboraga gutanga icyo asigaranye ku muntu ugikeneye kandi yakoreraga abantu atizigama.”

Abakuriye uyu mujyi, barimo mayor wawo Jeffrey Chestnut, bagize amarangamutima ubwo babwira itangazamakuru ibyabaye.

Chestnut yagize ati: “Ntabwo ari kenshi ibintu nk’ibi biba hafi y’iwacu” yongeraho ko uyu muryango wari abaturanyi be.

Ati: “Umwana wabo muto yakiniraga mu mbuga yanjye n’abahungu banjye.”

Enoch City ni umujyi muto w’ubuhinzi mu majyepfo ashyira uburengarazuba bwa leta ya Utah, muri 394 km uvuye ku murwa mukuru wayo, Salt Lake City.

Abo bana batanu bapfuye bigaga ku mashuri ane muri ako gace, urwego rukuriye ayo mashuri rwatanze itangazo ry’akababaro.

Spencer Cox, Guverineri wa leta ya Utah, yatangaje kuri Twitter ubutumwa bwihanganisha abagizweho ingaruka “n’uru rugomo rudafite ishingiro”.

Perezida Joe Biden n’umugore we Jill Biden nabo batanze ubutumwa bwo kwihanganisha, aho ibyabaye babyise “ishyano”.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger