Amakuru

Yaburanishijwe mu ruhame nyuma yo kwica umugore amuziza ibihumbi 15

Umugabo witwa Harerimana Protegene ukomoka mu karere ka Kayonza Umurenge wa Nyamirama Akagali ka Musumba, yaburanishijwe mu ruhamwe imbere y’abaturage ku cyaha ashinjwa cyo kwica umugore bari inshuti.

Iri buranisha ryabaye ku munsi wejo tariki ya 27 Nyakanga 2021 ribera imbere y’abaturage aho icyaha cy’ubwicanyi cyabereye, akaba ari ubwicanyi bwakozwe na Harerimana Protegene abukorera nyakwigendera Mukarukundo Esperance wari inshuti ye cyane amuhora amafaranga ibihumbi 15 bikekwako yari yamwibye.

Amakuru dukesha umuseke avuga ko ubu bwicanyi bushinjwa Harerimana Protogene bwakozwe tariki ya 26 Kamena 2021, icyo gihe ngo uyu mugabo yari yiriwe asangira inzoga n’uyu mugore Mukarukundo Esperance nyuma baza gushwana bapfa ibihumbi 15 bivugwa ko uyu mugore yari yibye Protogene.

Ubwo bashwanaga cyane uyu mugabo yahise yica uriya mugore maze aza kugira ubwoba bwinshi arangije afata umurambo awucamo kabiri ajya kuwuhisha mu bisimu by’amabuye ariko ntibyatinze kuko bitewe n’iperereza ryakorwaga muri iyo minsi byaje kurangira umurambo wa nyakwigendera ubonetse maze ujya gushyingurwa.

Mu rubanza rwabaye ku munsi wejo imbere y’abaturage ahabereye icyaha nyirizina, abacamanza b’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma nibo bari baje kuburanisha uyu mugabo ndetse ubwo bamuhaga ijambo ngo yiregure, yafashe ijambo maze avuga ko yemera icyaha cyo kwica Esperance ariko akaba asaba imbabazi z’ibyo yakoze kuko ngo byabaye nk’impanuka atari yabiteguye.

Ubushinjacya bwavuze ko icyaha Harerimana akurikiranyweho cyo kwica Mukarukundo Esperance kitabaye nk’impanuka ko yamwishe ku bushake kandi abigambiriye.

Bushingiye ku ngingo yi 107 y’amategeko mpanabyaha, Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye uru rubanza rwabereye mu ruhame bavuga ko rwabasigiye isomo ko kandi n’undi utekereza gukora icyaha yagakwiye gutekereza kabiri.

Bahuriza ku cyifuzo cy’uko uyu mugabo yahanwa by’intangarugero ku buryo n’undi ufite umutima w’ubwicanyi yajya yibuka igihano cyahawe Harerimana agasubiza umutima ubuntu.

Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa mu ruhame ku ya 12 Kanama 2021 saa tanu z’amanywa.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger