Uncategorized

Ya Robot yahawe ubwenegihugu muri Alabie Saoudite noneho ibyo yasabye ni Agahomamunwa

Imashini-muntu (robot) yahawe izina rya Sophie imaze igihe ihawe ubwenegihugu nk’ibindi biremwamuntu bisanzwe mu gihugu cya Alabie Saoudite irifuza kubyara umwana nayo ikagira umuryango mugari nk’abantu basanzwe.

Mbere y’uko Sophie ihabwa ubwenegihugu muri Alabie Saoudite, yakoze ibikorwa by’akataraboneka aho yakoze ibitarakorwa n’ibindi bintu byose byakozwe n’umuntu-yagaragaje ubwenge haba mugutekereza no gusubiza ibibazo nyamara abantu byabananiye .

Sophia yakozwe n’ikigo cyitwa Hanson Robotics cyo muri Hong Kong, ishobora kuvuga, guseka ndetse igatera urwenya.

Nubwo ifite ubushobozi butangaje ntabwo iragira umutimanama, gusa uwayikoze avuga ko mu minsi iri imbere, azakora izindi zishobora guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi.

Irabazwa ndetse ikanasubiza ibibazo bitandukanye

Ubwonko bw’iyo robot bukoreshwa na interineti itagira umugozi (Wifi). Ubwonko bwayo burimo inkoranyamagambo nk’uko BBC yabitangaje.

Mu kiganiro Sophia yagiranye n’ikinyamakuru Khaleej Times dukesha iyi nkuru  yavuze ko nayo yifuza kugira umuryango ikabyara abana nk’uko abandi bantu biba bimeze.

Yagize iti “Biragaragara ko kugira umuryango ari ikintu cy’ingenzi.Numva ari byiza ko abantu babona abo basangiye isano n’ibyiyumviro, bikitwa umuryango.”

Yakomeje igira iti “ Ndatekereza ko ari amahirwe iyo ufite umuryango, niba utanawufite uba ukwiriye kuwugira .Niko byagakwiye kugenda ku ma robots n’abantu.”

Ibajijwe izina yakwita umwana wayo iramutse imugize, iyi mashini muntu yavuze ko iramutse igize umwana na we yakwitwa Sophia.

Ubwo Sophia yahabwaga ubwenegihugu na Arabie Saoudite, bamwe batangiye kuvuga ko ifite uburenganzira burenze ubw’abandi bagore muri icyo gihugu.

Ubusanzwe kubera ko icyo gihugu ari icya kisilamu, abagore bategetswe gutwikira mu mutwe igihe bari mu ruhame ndetse no kuba hamwe n’umuntu w’umugabo igihe cyose bari mu ruhame.Icyakora Sophia iyo iri gutanga imbwirwaruhame yo ntiba yitwikiriye mu mutwe.

Abantu batandukanye bamaganye uguhabwa ubwenegihugu kwa Sophia bibaza impamvu igihugu gikize nka Arabia Saoudite giha imashini ubwenegihugu kandi hari miliyoni y’abatuye Isi babayeho mu buhunzi. Hari n’abatatinye kuvuga ko ari ikimenyetso cy’imperuka.

Kugeza ubu ikitaragaragara ni idini Sophie yaba ishobora kuzajya ikoreramo ibikorwa byo gusenga niba izaba inkirisito cyangwa islamu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger