AmakuruImikino

World Cup: Ibyaranze imikino yahuje France na Argentine bagiye guhura nyuma y’imyaka myinshi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018 nibwo haraba umukino w’amateka urahuza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa n’iya Argentine muri 1/8 mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2018.

Ubu Isi yose ihanze amaso mu Burusiya ahari kubera imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, umukino utegerejwe na benshi ni urahuza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na Argentine batazira La Albiceleste irangajwe imbere na kapiteni Lionel Messi ndetse n’umutoza Jorge Sampaoli.

Uretse imikino ya gishuti yahuje aya makipe yombi, mu gikombe cy’Isi baherukaga guhura tariki ya 06 Kamena 1976 ubwo Abafaransa batsindwaga ibitego 2-1. Icyo gihe Argentine yatsindiwe na Daniel Passarella kuri penariti yabonetse ku munota wa 45 na Leopoldo Luque ku munota wa 75, ni mu gihe kandi Ubufaransa bwatsindiwe na Michel Platini wanayoboye EUFA.

Muri make, mu mikino yose yahije ibi bihugu byombi, Argentine niyo yitwaye neza kuko mu mikino 11 yabahuje, Argentine yatsinzemo 6 inganya 3 itsindwa imikino 2 gusa. Aya makipe aheruka guhura mu 2009 icyo gihe Lionel Messi akaba yaratsinzemo igitego ku munota wa 83.

Argentine igiye guhura na France idahagaze neza kuko yari isezerewe mu matsinda n’ikipe y’igihugu ya Nigeriya irokorwa n’Imana ku munota wa nyuma ibifashijwemo n’igitego cya Faustino Marcos Alberto Rojo

Amakipe 16 asigaye mu Gikombe cy’isi nta nimwe yo muri Afurika isigayemo

Uruguay (winners of Group A)
Russia (runners-up in Group A)
Spain (winners of Group B)
Portugal (runners-up in Group B)
France (winners of Group C)
Denmark (runners-up in Group C)
Croatia (winners of Group D)
Argentina (runners-up in Group D)
Brazil (winners in Group E)
Switzerland (runners-up in Group E)
Sweden (winners in Group F)
Mexico (runners-up in Group F)
Belgium (winners in Group G)
England (runners-up in Group G)
Colombia (winners in Group H)
Japan (runners-up in Group H)

Imikino yahuje Argentine na France
Twitter
WhatsApp
FbMessenger