AmakuruImyidagaduro

Wizkid ahagarariye Afurika mu byiciro birenze kimwe muri Grammy Awards

Ayodeji Ibrahim Balogun w’imyaka 31 wamamaye mu muziki nka WizKid umunya-Nigeria uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Africa ndetse no ku isi akomeje kubaka amateka muri muzika y’Isi.

Uyu muhanzi nyuma yo guhembwa nk umuhanzi w’umwaka muri Africa mu bihembo bya MTVEMA (MTV Europe Music Awards 2021) akaba umuhanzi mwiza w’umwaka muri Afrima Award 2021.

Kuri ubu ahataniye ibyiciro bibiri mu bihembo bya Grammy Awards ibihembo bitangirwa muri Leta zunze ubumwe za America.

Icyiciro cya mbere Wizkid ahataniye ni icyiciro cya umuzingo (alubumu) y’umwaka ku isi (Best Global Music Album of the year) ni icyiciro akesha Alubumu ye yise “Made in Lagos .

Ikindi cyiciro uyu muhanzi ahataniye ni ukugira indirimbo y’umwaka ku isi  aho iri mu cyiciro cya (Best Global Music Performance). Iki ni icyiciro akesha indirimbo yise” Essence ” yakoranye na Tems ikomeje gukora amateka kuko imaze kujya mu ndirimbo nke zo muri Africa zabaye ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe igihe kinini muri America ruzwi nka “Billboard hot 100” aho ubu iri ku mwanya wa 15.

Alubumu ya Wiz Kid igiye muri iki cyiciro nyuma yaho mu mwaka ushize Burnaboy ari we wari wegukanye iki gihembo kubera alubu,u yise “Twice as Tall”

“Made In Lagos” Alubumu ya yakunzwe cyane kuko iriho indirimbo zakunzwe  zirimo No Stress, Ginger Me yakoranye na Burna Boy na Essence yakoranye na Tems nyuma Justin Bieber yaje no  gusaba ko yongerwa kuri iyi ndirimbo  n’izindi nyinshi zikunzwe kugeza ubu.

WizKid akomeje kubaka amateka mu muziki wa Afurika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger