AmakuruImyidagaduro

Wema Sepetu na Ezekiel wamuhaye umwana ntibagicana uwaka, nyina wa Wema abivugaho iki?

Wema Sepetu na Aunt Ezekiel wamuhaye umwana ndetse bombi bakaba ari abakinnhyi ba filime bakomeye muri Tanzania ndetse bakaba bari basanzwe ari inshutio zikomeye, ntibagisenyera umughozi umwe.

Abakinnyi babiri ba filime muri Tanzania bari inshuti magara, Wema Sepetu na Aunt Ezekiel ubu ntibacana uwaka, nyina wa Wema Sepetu we akaba avuga ko bitamutunguye.

Aganira na Amani, yavuze ko atatunguwe no kuba barashwanye kuko inshuro nyinshi bagiye bashwana shanwa, akemeza ko umwana we akuze bityo ko ari we ukwiriye kwihitiramo uwo babana.

Yagize atimu bushuti bwa Wema na Aunt Ezikiel bagiye bashwana shwana, sinatangazwa no kuba ubu batarimo bavuga rumwe. Sinshobora gutegeka umwana wanjye ngo abe inshuti n’uyu cyangwa uriya.”

Aba bombi bari baratangaje ko ubushuti bwa bo ari ubwo gupfa no gukira, bivugwa ko icyateye gushwana hagati ya bo ari umwe mu bavandimwe ba Wema Sepetu.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu Gushyingo 2019, Aunt Ezekiel yahaye Wema Sepetu umwana we w’umukobwa witwa Cookie nk’isezerano yari yaramuhaye.

Wema Sepetu na Aunt Ezekiel bahoze arinshuti ntibagicana uwaka
Umwana Ezekiel yahaye Wema Sepetu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger