AmakuruImyidagaduro

Weasel uri i Kigali yagaragaje umujinya abajijwe ku mikorere ye nyuma y’urupfu rwa Radio

Douglas Mayanja [Weasel Manizo], uri mu Rwanda ho yaje kwitabira igitaramo cya Dj Pius azamurikiramo umuzingo w’indirimbo 18(Album) ye mbere. Weasel abajijwe ku bijyanye n’umuziki we nyuma y’urupfu rwa MowzeyRadio yafashwe n’uburakari buvanze n’umujinya umujyanama wa Goodlyfe ahita kumusubiriza ibindi bibazo yabazwaga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 02 Kanama 2018 cyari cy’itabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Weasel wo muri GoodLyfe, Pallaso , Deejay Pius na Melody wo muri Uganda bazaririmba  mu gitaramo “Iwacu” cya Dj Pius, Weasel yabajijwe kubyavuzwe ku irengero ry’umuziki we nyuma y’urupfu rwa Radio(Moses Ssekibogo) uyu muhanzi  yafashwe n’ikiniga ubwo yasubizaga umunyamakuru yari amubajije amusubiza yigereranya n’inyenyeri avuga ko abantu bavuga  inyenyeri nyamara batazi neza ishusho yayo.

Aha yagize ati ” Uvuga ku nyenyeri ziri mu kirere nta n’ubwo uba uzi neza niba ari zo koko. Ntiwamenya niba ari mpande eshatu, enye cyangwa se umuzenguruko. Nyine urabivuga ariko n’ibyo uba witekerereje“,uyu muhanzi yakomeje avuga  ko nyuma y’urupfu rwa Radio yari akeneye umwanya wo kubanza kwisuganya akakira neza ibyamubayeho.

Yagize ati”Biragoye, uretse kuba Mowzey Radio twarakoranaga byari byararenze kuba abavandimwe. Sinzi ko wapfusha so ngo ejo ujye ku ishuri, ugomba gufata umwanya yaba umwaka cyangwa amezi ukabanza ugatuza ugasubiza ubwenge ku gihe. Cyari igihe cyo kunamira umuvandimwe….Nari nkeneye igihe cyo kwiyakira no kwitekerezaho, gushyira ubwenge ku gihe nkibagirwa ibyahise.

Weasel Manizo nyuma yo kubona ko  byamurenze yegereye umujyanama we maze  aba ariwe ujya mu mwanya wo gusubiza ibibazo itangazamakuru ryabazga kuri Weasel . Uyu mujyanama we yavuze ko Weasel afite indirimbo nyinshi zirimo n’izo  nyakwigendera Mowzey Radio yasize zitarasihoka ndetse nizo yagiye akora n’abandi bahanzi.

Uyu muhanzi wakozwe k’umutima n’urupfu rwa Radio muri iyi minsi iyo agize ikibazo abazwa kubijyanye na Radio ubonako  ahise ahinduka mu isura bigaragara ko atarakira urupfu rwa nyakwigendera Radio.

Dj Pius yateguye ibitaramo bibiri azamukiramo album ye ya mbere yise ‘Iwacu’ igizwe n’indirimbo 18, icya mbere kiraba kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kanama 2018  muri Camp Kigali n’aho icya kabiri kibe ku wa 4 Kanama 2018 i Musanze muri stade Ubworoherane.

Weasel nyuma yo kubazwa kubyo kubura kwe mu muziki nyuma y’urupfu rwa Radio yahise ahinduka cyane.
Weasel , Deejay Pius ,Pallaso na Melody wo muri (Uganda)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger