AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Volleyball : Imikino y’igikombe cya Afurika yaberaga muri Kigali Arena irangiye Tunisia yisubije igikombe (+AMAFOTO)

Imikino y’igikombe cy’Afurika mu mikino y’intoki ya Volleyball mu cyiciro cy’abagabo yaberaga mu Rwanda muri Kigali Arena yashyizweho akadomo , ikipe y’igihugu ya Tunisia yongera kwisubiza iki gikombe cya Afurika.

Tunisia ni yo itwaye igikombe nyuma yo gutsinda Cameroun amaseti 3 – 1 ku mukino wa nyuma. Abakinnyi b’Ikipe ya Tunisia bishimiye kwegukana igikombe n’umudari wa Zahabu.

Uyu wari umukino w’ishyiraniro kuko  seti yambere yatsinzwe na Cameroon ku manota 25 kuri  16 ya Tunisia, seti ya kabiri Tunisia yaje yakaniye cyane ihita iyitsinda ku manota 25 kuri 21 ya Cameroon, seti yagatatu nabwo Tunisia yayihariye itsinda Cameroon kumanota  25 kuri 21.

Seti ya nyuma muri uyu mukino yari iya kane Cameroon wabonaga isa niyananiwe yayitakaje itsindwa amanota 25 kuri 16.

Mu y’indi mikino Uganda yegukanye umwanya wa gatanu muri iki gikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagabo, nyuma yo gutsinda u Rwanda amaseti 3:1. U Rwanda rusoreje iri rushanwa ryaberaga muri Kigali Arena ku mwanya wa gatandatu.

U Rwanda rwari rwatangiye neza rutsinda Uganda amanota 25:21 mu iseti ya mbere y’uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagabo ariko imbaraga zarubanye nkeya mu maseti 3 yakurikiyeho.

Iseti ya kabiri yatwawe na Uganda yatsinze U Rwanda ku manota 25-23 mu gihe iseti ya gatatu Uganda, yayiitsinze U Rwanda ku manota 25-20.

Iseti ya nyuma ari nayo mbi cyane u Rwanda rukinnye muri iri rushanwa,Uganda yayitsinze ku manota 25 kuri 13.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatandatu mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo mu nshuro zirindwi rumaze gukina iri rushanwa. Ahandi ni mu 2005, 2015 na 2017. Mu 2007, rwabaye urwa munani kimwe no mu 2003 mu gihe mu 1987 rwabaye urwa karindwi.

Mu guhatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani, Nigeria yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-10, 25-20, 25-22).

Umwanya wa gatatu niwo wahise ukurikiraho  guhera saa Cyenda hagati ya Maroc na Misiri , umukino warangiye Misiri iwutsinze ku maseti 3 kuri 1 ya Marocco. Misiri ihita yegukana umudali wa Bronze.

Misiri yegukanye umwanya wa Gatatu

 

Abafana bari baje gushyigikira ibihugu byabo

 

Abakinnyi b’Ikipe ya Tunisia bishimiye kwegukana igikombe n’umudari wa Zahabu.
Igikombe Tunisia yegukanye
Ibihembo byatanzwe ku bitwaye neza muri iyi mikino

 

Urutonde rusange rwerekana uko amakipe akurikirana

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yashimiye abakinnyi b’u Rwanda uko bitwaye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger