Amakuru ashushyeIkoranabuhangaUbukungu

“Vérone Mankou” Umukongomani ufite uruganda rukora telefoni ari mu Rwanda

Verone Mankou, ufite inkomoko muri Kongo Brazzaville,  ufite uruganda rukomeye rukora ibijyanye n’ikoranabuhanga kuri ubu ari mu Rwanda.

Uyu mugabo ni umwe mu bakomeye bakora ibikoresha bigendanye n’ikoranabuhanga muri Afurika ndetse by’umwihariko no muri Kongo nk’igihugu akomokamo, afite uruganda rwitwa VMK  rukora telefoni ngendanwa zizwi nka “Elikia” .

Verone Mankou ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato kandi bakomeye ku Isi yose , afite imyaka 31 y’amavuko.

Uyu mugabo mu ruzinduko afite rw’iminsi itanu ajemo mu Rwanda hari byinshi ashyize imbere  bizatuma akomeza kumenyekanisha ibyo akora ndetse no kumenyana na bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakorera mu Rwanda ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Bimwe mu bimuzanye harimo kongera imikoranire myiza hagati ye n’abandi bakora ibijyanye n’ikorabuhanga mu Rwanda, kungurana  ubumenyi n’abo ndetse n’ibindi bitandukanye byerekeye ikoranabuhanga.

Uru ruzinduko rwe rwatangiye kuwa 21 kanama kukazasozwa kuwa 25 kanama 2017 , avuga ko yiteze kuzungukira byinshi mu Rwanda nk’igihugu gikomeje kugira umuvuduko udasanzwe mu iterambere mu bintu bitandukanye cyane cyane no mu ikoranabuhanga.

Incamake kuri Vérone Mankou 

Vérone Mankou  yavutse kuwa 23 Nyakanga 1986 muri Repubulika ya Kongo (Congo Brazzaville) , avuka mu muryango wifashije kuko Se umubyara yari Injeniyeri mu ruganda rukora ibijyanye na  Peteroli naho nyina ari umwarimukazi. Yatangiye kugaragaza imbaduko mu gukunda ibijyanye n’ikoranabuhanga ku myaka irindwi gusa.

Kubera gukunda gukora ibijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo bwihariye byatumye abyiga, kuri afite impamyabushobozi y’ikirenga [ Brevet de technicien supérieur (BTS)] mu bijyanye no gukora Progaramu za mudasobwa na telefoni no gukora ibijyanye n’imiyoboro y’itumanaho(réseaux).

Verone Mankou ufite uruganda rukomeye rukora telefoni

Yatangiye gukora ibijyanye n’ikoranabuhanga muri 2006, muri 2008 yaje kuba umujyanama muri Minisiteri y’itumanaho mu gihugu cye cya Kongo. Muri 2009 yashinze ikompanyi ikora amatelefoni n’ibindi bishamikiye ku ikoranabuhanga yitwa “VMK”.

Muri 2011 yatangiye gukora telefoni zigezweho[smartphones] ndetse muri 2012 ashyira ku isoko iyo yise “Elikia” , iyi yaje iri ku giciro cyo hasi incuro ebyiri ugereranije n’izari zisanzwe ku isoko ndetse bituma yigarurira isoko, atangira kumenyekana ku mugabane wa Afurika no ku Isi yose.

Iyi kompanyi “VMK” yahaye akazi abantu benshi batandukanye bakomoka mu mujyi wa Brazaville ikoreramo ndetse n’abandi baturuka mu mijyi itandukanye yo muri Kongo. Yahisemo ko igira icyicaro gikuru mu gihugu cye mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa ku mugabane wa Afurika.

 

Verone n’ikipe bazanye mu ruzinduko rw’iminsi itanu barimo mu Rwanda
Vérone Mankou[iburyo] ngo yishimiye kuza mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger