AmakuruImikino

Uzaba adafite byibura 2,000Rwf ntabwo azareba Amavubi akina na Seychelles

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda Ferwafa, ryamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyo muri 2022 Amavubi azakiramo ibirwa bya Seychelles; itike ya make yo kwinjira kuri uyu mukino akaba ari 2,000Rwf.

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ejo ku wa kabiri guhera saa cyenda n’igice.

Amavubi afite amahirwe menshi yo gusezerera ibirwa bya Seychelles, dore ko umukino ubanza wabereye i Victorua mu cyumweru gishize yawutsinze ku bitego 3-0. Ibitego bya Hakiziamana Muhadjiri, Mukunzi Yannick na Meddie Kagere ni byo byari byafashije abasore b’umutoza Mashami Vincent gukura amanota atatu mu nyanja y’Abahinde

Ibiciro byo kwinjira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mukino w’Amavubi na Seychelles.

Muri VVIP: 25,000Rwf.

Muri VIP: 10,000rRwf.

Intebe z’iruhande rwa VIP: 5,000Rwf

Ahasigaye hose: 2,000Rwf.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger