AmakuruPolitiki

Uyu mugabo yatangaje ko agiye kugaruka guhangana na Perezida Museveni

Hon Jack Sabiti wahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda akanaba umwe mu bashinze ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko nta cyamubuza kugaruka guhangana na Perezida Yoweri Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2021.

Uyu mugabo wari waratangaje ko avuye muri Politiki muri 2016 nyuma yo gutsindwa na Herbert Kabafunzaki mu guhatanira intebe mu nteko ishingamategeko, yavuze ko magingo aya afite ibiranga umuyobozi mwiza kurusha Museveni, ku buryo adashidikanya ku kuba yamutsinda ubwo bazaba bahanganiye kwicara muri Perezidansi ya Uganda.

Aganira n’abanyamakuru ku munsi w’ejo yagize ati”Ntacyambuza kwiyamamariza kuba Perezida. Ndatekereza ko Perezida Museveni atigeze yiga kundusha, cyangwa ngo abe andusha ubumenyi mu bijyanye no kubora igihugu. Mu gihe ishyaka ryanjye ryaba ribinyemereye, nshobora kumutsinda ntagushidikanya.”

Uyu mugabo w’imyaka 71 y’amavuko avuga ibi mu gihe yambuwe ububasha bwo kongera kwiyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko.

Yavuze ko igishoboka kugira ngo agaruke mu nteko ari uko Hon Kabafunzaki uyobora umutwe w’abadepite ari uko yaba yirukanwe cyangwa agafungwa.

Ati” Mu mwaka ushize nariyamamaje amajwi yanjye aribwa. Ubu dufite umudepite ufite iki kirego mu rukiko, mu gihe yaba afunzwe, nakwiyamamaza nkanarangiza manda cyanjye gusa ibyo bitabaye, nta mpamvu nimwe mfite yo kwiyamamariza kongera kujya mu nteko ishinga amategeko.

Kabafunzaki Sabiti avuga akurikiranweho n’urukiko rushinzwe kurwanya ruswa icyaha cyo kuba yarakoresheje inshingano ze agahabwa ruswa ya miliyoni 30 z’amashilingi na Mohammed Hamid ufite ikigo cyitwa Aya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger