AmakuruIyobokamana

Uyu mubikira yirukanwe muri Philippines azira gushwana na Leta ya Duterte

Patricia Anne Fox, umubikira w’umunya Australia wabaga muri Philippines yirukanwe muri iki gihugu, nyuma yo gushwana na leta ya Rodrigo Duterte uyobora iki gihugu giherereye muri Aziya y’Iburasirazuba.

Ibiro bishinzwe amakuru bya leta ya Philippines PNA byavuze y’uko uyu mubikira yazize kwica amahame ajyannye n’umurimo w’Imana yahamagariwe gukora akivanga mu bikorwa bya Politiki y’iki gihugu, aho yagiye yitambika leta mu bikorwa bimwe na bimwe yashakaga gukora.

Urwandiko rw’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Philippines ruvuga y’uko Fox yazize gusaba leta ko imfungwa za Politiki zirekurwa ndetse agatera inkunga amatsinda amwe n’amwe y’imirimo.

Aganira na PNA, uyu mubikira yagize ati”Mu by’ukuri bisa n’aho ntaye umutwe gusa icyo itegeko rivuze kigomba kubahirizwa. Ubu turimo gushaka icyo tubikoraho.”

Uyu mubikira wo muri Kiliziya Gaturika yari amaze igihe anugwanugwa n’ababyobozi kuva perezida Duterte yategeka y’uko hakwiye kwiganwa ubushishozi ibikorwa bye muri Philippines.

Ibi byatumye muri Mata uyu mwaka atabwa muri yombi na Leta y’iki gihugu, aho ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byanahise bitesha agaciro isura yari afite, nyuma yo gufata Visa ye bakayigira iy’umushyitsi na bwo udahoraho.

Ubwo Abanyamakuru babazaga umuvugizi wa perezida wa Philippines ku kibazo cy’uyu mubikira mu kwa kane, Harry Roque Jr uvugira perezida Duterte yavuze ko nta muntu uwo ari we wese ugomba kuza muri Philippines ngo narangiza yivange mu bikorwa bya Politiki.

Nyuma yo kwirukanwa, Anne Fox yahise ashyirwa kuri liste yirabura n’ibiro bya Philippines bishinzwe abinjira n’abasohoka, bikaba bivuga y’uko atemerewe gukandagiza ibirenge bye ku butaka bwa Philippines ukundi.

Aha ni muri Mata ari kumwe n’abakozi b’ibiro bya Philippines bishinzwe abinjira n’abasohoka, umunsi umwe nyuma yo gutabwa muri yombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger