AmakuruIyobokamana

Uwari umukozi w’Itorero rya Zion Temple aravugwaho kwiba ibikoresho byaryo

Arthur wari umuzamu ku itorero rya Zion Temple kuri Paruwasi ya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali arakekwaho kwiba ibikoresho by’iri torero agahita atoroka.

Umushumba mukuru wa Paruwasi ya Kibagabaga, Pasiteri Ntwari Alexis yemeje ko  aya makuru ari impamo ndetse Arthur akaba yarahibye ku cyumweru tariki ya 12 Kanama.

Pasiteri Ntwari Alexis akomeza avuga ko mu byibwe harimo Camera, Ipad na Mudasobwa ngendanwa (Laptop).

Uyu musore ngo si ubwa mbere yari agerageje kwiba mu itorero yarabereye umuzamu kuko yigeze kwica ingufuri akiba hanyuma bamugwa gitumo ariko ahita asaba imbabazi anandika ibaruwa avuga ko atazongera, nk’abakozi b’Imana bigisha gusaba imbabazi no kuzitanga baramubabariye none yongeye kuhiba.

Icyo gihe ngo ubuyobozi bw’itorero bwahise buhindura ingufuri, ariko mu gihe bari bataranoganya gahunda yo kumwirukana ngo bazane undi, muri iryo joro ni bwo yaje kumena ikirahuri yiba ibyo bikoresho.

Pasiteri Alexis Ntwari yemeje ko bamaze gutanga ikirego muri Polisi ku girango batangire gushakisha uyu ukekwaho kwiba mu nzu y’Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger