AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Uwagurishije Rwatubyaye muri Kansas yavuze ko yiteguye kurega Rayon Sports muri FIFA

Ghirlanda Simone, umu-agent wagurishije myugariro Rwatubyaye Abdul muri Kansas City yo muri leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko yiteguye kurega Rayon Sports muri FIFA kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Mu masezerano uyu mugabo yari yagiranye na Rayon Sports, harimo ko yagombaga guhabwa angana na 10% bya 50,000% Rwatubyaye yaguzwe na Kansas City. Bivuze ko uyu muzungu yagombaga gufata 5,000$ Rayon Sports igatwara 45,000$.

Mu kiganiro na RadioTv10 dukesha iyi nkuru, Ghirlanda yavuze ko kuva Kansas City yakwishyura Rayon Sports ku wa 13 Werurwe kugeza magingo aya abayobozi banze kumwishyura. Yavuze kandi ko iyo agerageje kubandikira badasubiza ubutumwa bwe.

Yakomeje agira ati” Icyambabaje ni uko ari u bwa mbere nari nkoranye n’ikipe yo mu Rwanda, ikaba inkoze ibi mu gihe abandi dukorana banyishyura iyo bamaze kwishyurwa.”

Simone avuga ko iki cyumweru nikirenga atarishyurwa, arashyikiriza ikirego FIFA. Ni ikirego gishobora kuviramo Rayon Sports gufatirwa ibihano biremereye, birimo gukurwaho amanota cyangwa gusubizwa mu cyiciro cya kabiri.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Perezida Muvunyi avuga ko ikibazo bakizi, baniteguye kwishyura (Gusa Simone avuga ko bikabije Kuko we batakimusubiza kuri telephone).

Simeone si we wenyine ushinja Rayon Sports ubuhemu, kuko n’ikipe ya Dream FC yo muri Ghana yagurishije rutahizamu Michael Sarpong yishyuza iyi kipe y’ubururu n’umweru angana na 10,000$. Mu ibaruwa iyi kipe iheruka kwandikira FERWAFA isaba ko Rayon Sports yayishyura, yari yavuze ko amafaranga yaguzwe Sarpong amaze amezi umunani atarishyurwa.

Iyi kipe na yo yagaragazaga ko ifite umugambi wo kurega Rayon Sports muri CAF mu gihe itishyuwe ideni iberewemo.

Ghirlanda Simone wagurishije Rwatubyaye muri Kansas City FC.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger