AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Uwacu Julienne wayoboraga Minispoc yahereje ububasha Nyirasafari wayimusimbuyemo(Amafoto)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ku kicaro cya Minisiteri ya Siporo n’umuco i Remera habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Mme Uwacu Julienne wayoboraga iyi Minisiteri na Mme Esperance Nyirasafari uheruka kugirwa Minisitiri mushya wa Siporo n’umuco.

Ni umuhango witabiriwe n’abakozi batandukanye ba Minispoc, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’abaterankunga basanzwe bakorana na yo.

Mme Uwacu Julienne wari umaze imyaka 4 ayobora iyi Minisiteri, yashimiye abo yakoranye na bo bose muri Minispoc bose, komite Olympique, ndetse n’ibigo bishamikiye kuri Minispoc ari byo :ingoro z’umurage, ikigo gishinzwe impeta n’imidari y’ishimwe, inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco na federasiyo 33.

Minisitiri wa Siporo n’umuco ucyuye igihe kandi yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwamda Nyakubahwa Paul Kagame wamugiriye ikizere cyo kuyobora iyi Minisiteri, anamwizeza ko ibyo yamukoreye ari igihango atazigera atatira.

Nyirasafari wasimbuye Uwacu muri Minispoc na we ntiyahwemye gushimira Perezida Kagame wamugiriye ikizere cyo kuyobora Minispoc, anavuga ko ibyo yigiye muri MIGEPROF yari asanzwe ayobora azabyubakiraho ayobora Minisiteri nshya yahawe.

Ati”Nanjye reka mbere na mbere nshimire nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyizere yongeye kungirira nkuko Uwacu yabivuze. Nari maze imyaka 2 n’ibyumweru 2 ndi Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Nahigiye byinshi cyane kandi numva yuko nzubakiraho.”

Nyuma yo guhererekanya ububasha, Minisitiri mushya wa siporo n’umuco yahise ajya ku kibuga cya Stade Amahoro mu rwego rwo kureba uko Abatoza b’amashuri yigisha umupira w’amaguru ya Arsenal bari kwigisha umupira abana b’Abanyarwanda.

Mme Nyirasafari ageza ijambo ku bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha.
Mme Uwacu Julienne ashimira abitabiriye uyu muhango.

Mme Nyirasafari Esperance aganira n’abatoza ba Arsenal bari kwigisha umupira abana b’Abanyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger