AmakuruImikino

Usain Bolt yatangiye kwandika amateka mu ruhando rwa ruhago

Umunya-Jamaica Usain Bolt wamamaye cyane mu mikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru yanditse amateka mashya muri ruhago, nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere nk’umukinnyi wa ruhago wabigize umwuga.

Hari mu mukino wa gicuti ikipe ye ya Central Coast Mariners yo mu gihugu cya Australia yakinaga na Macarthur South West na yo yo muri kino gihugu. Uyu kandi ni wo mukino wa mbere Bolt yari akiniye iyi kipe.

Muri uyu mukino warangiye Mariners itsinze ibitego 4-0, Usain Bolt yashoboye gutsindamo ibitego 2; icya gatatu ndetse n’icya kane.

Uyu mugabo w’imyaka 32 yageze muri iyi kipe yo mu kiciro cya mbere cya Australia muri Kanama uyu mwaka mu rwego rwo gukoreramo imyitozo, nyuma iza kumusinyisha nyuma yo kugaragaza ko afite ubushake bwo kugera ku ndoto ze.

Nyuma y’uyu mukino, Bolt ntiyatinye kugaragaza akanyamuneza k’ibyo yari yakoreye mu kibuga.

Ati”Kuba nkinnye umukino wa mbere nkatsinda ibitego 2, ni byiza cyane. Ndishimye cyane kuko nshobora kuza nkereka isi ko ndi gutera imbere. Nishimiye kuba umu Mariner(umukinnyi w’iriya kipe), gukina neza nkanaba umukinnyi w’iyi kipe.”

Igitego cya mbere yagitsinze ku mupira yari acomekewe n’umunya Ecosse Ross McCormack, yirukankana myugariro wa Macarthur, ahita arekura ishoti rikomeye mu izamu.

Igitego cya kabiri Bolt yagitsinze nyuma y’uko myugariro w’ikipe bari bahanganye yananiwe kumvikana n’umuzamu we bakagongana, birangira Bolt atsinze mu izamu ryari ryambaye ubusa.

Mbere yo kwerekeza muri iyi kipe, Usain Bolt yari yarabanje gukorera imyitozo mu makipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, Borussia Dortimund yo mu Budage na Stromsgodset yo muri Norvege. Ni nyuma yo gusezera mu mikino yo gusiganwa ku maguru muri 2017.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger