AmakuruPolitiki

USA: Muri Pentagon hasanzwemo uburozi bw’umwuka (Ricin)

Muri Amerika  hari urwikekwe muri Minisiteri y’ingabo za  Leta Zunze Ubumwe za Amerika  yitwa Pentagon kubera umwuka w’uburozi uzwi nka  ricin  wasanzwe muri iyi nzu irinzwe cyane uri mu dupfunyika tubiri  twari tugenewe abajenerari babiri ba Amerika.

Ubu burozi  bwa muri bupfunyitse muri envelope yari igenewe Minisitiri w’ingabo za Amerika (Rtd)General James Mattis indi yari igenewe umugaba w’ingabo zirwanira mu mazi Admiral John Richardson.

Ubu burozi bw’umwuka bukibona n’abashinzwe umutekano w’iyi nyubako (Pentagon Force Protection Agency) FBI yagiye kubupima  niyo yemeje ko ubu burozi ko ari bwo bunakomeye cyane ricin. FBI ikaba yahise itangira iperereza kuri ubu burozi bwabonetse ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.

Bene ubu burozi bita ricin iyo umuntu abuhumetse  bumwica bidatinze kuko aviramo imbere ikindi gikanganye ni uko nya muti urajya hanze ushobora kubuvura.

Kugeza ubu FBI imaze guta muri yombi umwe mubasirikare bo mu mazi basezerewe mu gisirikare William Clyde Allen III, wasanzwe iwe murugo Logan, Utah, bivugwa ko ari we wohereje izi envelope muri Pentagon ndetse no muri White House.

Newyork Times yo ivuga ko hari andi makuru avuga ko hari indi baruwa yari irimo ubu burozi yari koherezwa kuri Trump muri White House gusa ngo yaburinzwemo n’inzego zishinzwe umutekano w’ibiro bya Perezida Donald Trump.

BBC ivuga ko agace kabonetsemo ubu burozi butavugwaho rumwe kashyizwe mu kato nta muntu wemerewe kuhagera mu gihe FBI igikomeje iperereza muri Pentagon.

Igice cyasanzwemo ubu burozi cyashyizwe mukato
Iyi niyo nzu Minisiteri y’ingabo za  Leta Zunze Ubumwe za Amerika  ikoreramo yitwa Pentagon

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger