AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

USA: Kamala Devi Harris ufite inkomoko muri Afurika arashaka gusimbura Trump

Umugore ukomoka muri Afurika utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Kamala Harris kuri uyu wa Mbere yatangaje ko afite gahunda yo gusimbura Perezida Donald Trump ku butegetsi mu mwaka utaha wa 2020.

Uyu mugore avuga ko igihe kigeze ko Abanyamerika bava mu muhezo bamazemo imyaka ibiri yose bakandamijwe n’ubutegetsi bwa Donald Trump bushinjwa kudaha uburenganzira busesuye abaturage buhagarariye.

Mu mashusho mato yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga, Harris yagaragaye kuri ABC mu kiganiro “Good Morning America,” akangurira abakunzi be n’abashigikiye igitekerezo cye  guhuriza imbaraga hamwe nawe bagaharanira kubona ejo heza ha Amerika.

Yakomeje avuga ko Ubutabera, umuco, ubwuzuzanye, ubwigenge n’ubuyobozi bushyirwaho n’Abaturage atari ibintu byo kuvugwa mu magambo gusa.

Yagize Ati”” Ubutabera, umuco, ubwuzuzanye, ubwigenge n’ubuyobozi bushyirwaho n’Abaturage, sibyo kuvugwa mu magambo gusa, ni agaciro Abanyamerika twese twimiriza imbere, ibi ni nawo murongo wacu ngenderwaho.

Harris yakomeje kugaragaza ko afite gahunda yo kuzasimbura Perezida Donald Trump ndetse akaba anafite gahunda yo kuzahindura byinshi bitagenze neza ku buyobozi buriho ubu.

Yagize ati” Ejo hazaza h’Igihugu cyacu kiri muri mwe n’abandi benshi baharanira gukomeza gusigasira ubusugire bw’agaciro k’igihugu cyacu,” Niyo mpamvu nifuza kuzaba Perezida wa USA, Ndashaka kuzamura ibi byose kugira ngo twese duhurize amajwi yacu hamwe”.

Harris niwe ubaye umugire wambere w’Umunyamerika ukomoka muri Afurika ugaragaje ko afite intego yo kuba muri White House asimbuye Donald Trump muri 2020,Harris kandi abaye umugore wa Gatatu uri kubutaka bwa Amerika mu bafite iyi ntego barimo  Elizabeth Warren wa  Massachusetts na Kirsten Gillibrand wa New York nabo baherutse gutangaza ko baziyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Harris agaragaza ko hari byinshi Perezida Donald Trump yakoze akimara kugera ku butegetsi byatumye isura ya Leta zunze ubumwe za Amerika itagaragara neza ku rwego mpuza mahanga. Narimo kudaha ubwisanzure abaturage no kubaka urukuta Amerika na Mexique.

Yemeza ko we nyuma yo kubona ibitagenda neza byose, afite ingamba zo kubikosora bituo ibi bikaba bishobora gutuma Abanyamerika bose bakomeza gusenyera umugozi umwe.

Kamala Devi Harris ni umwe mubanyapolitike bakomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abarizwa muri rimwe mu mashyaka akomeye muri iki gihugu ry’Abademocratic.Yavutse taliki 20 Ukwakira 1964, yavukiye mu gace ka Oakland gaherereye muri Calfornia muri iki gihugu.

Kamala Harris afite intego yo kuba Perezida wa USA
Twitter
WhatsApp
FbMessenger