Amakuru

USA: Bane mu barasiwe mu kabyiniro bari mu isabukuru y’amavuko bitabye Imana

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 mu kabyiniro gaherereye muri Leta y’Alabama yo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika habereye isabukuru y’amavuko y’umukobwa w’imyaka 16 witwa Alexis Dowdell maze mu gihe bari bakiri mu birori bishimana babyina muri ako kabyiniro haza kwinjiramo umuntu ufite imbunda atangira kurasa abari bahasohokeye kugeza ubwo abana bane bahasize ubuzima ndetse muri bo harimo na musaza w’uwo mukobwa wari wagize isabukuru y’amavuko warashwe arimo kugerageza kurokora mushiki we ngo ataza kugwa muri icyo gitero.

Amakuru dukesha BBC agaragaza ko mu baguye muri icyo gitero harimo Phil Dowdell w’imyaka 18 wari musaza wa Alex yendaga gusoza amasomo mu mashuri yisumbuye ndetse yari yarahawe bourse ya siporo yo kuzajya kwiga muri Kaminuza ya Jacksonville State kubera ko yari azwi cyane mu gusiganwa ku maguru. umukobwa Shaunkivia Smith  w’imyaka 17 wendaga kujya mu birori byo gusoza amashuri yisumbuye, Marsiah Collins, w’imyaka 19 we ni umusore wakinaga umupira w’amaguru muri kaminuza wigiraga kuzaba umunyamategeko., na Corbin Holston w’imyaka 23. Muri iki gitero abandi bantu 32 barakomeretse cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku Cyumweru, umuvugizi  w’Alabama Law Enforcement Agency Sgt Jeremy Burkett yavuze ko kurasana byabereye ku muhanda wa  Broadnax  mu Mujyi Dodeville mu masaa yine n’igice za nijoro(10:30 p.m).

Umubyeyi wari wateguye ibyo birori by’isabukuru  LaTonya Allen umubyeyi wa nyakwigendea Dowdell yavuze atazi icyatumye umuntu yaza kurasa mu birori byabo ndetse avuga ko yumvise ibihuha ko hari umuntu winjiranye imbunda muri aka kabyiniro maze aragenda azimya amatara ajya kwa Dj afata ijambo avugira mu ndangururamajwi ngo uwo ari we wese ufite imbunda ave mu birori byabo. akomeza avuga ko abonye nta muntu uvuze yakije amatara y’urumuri rwinshi maze ibirori bigakomeza.

Alex wangirijwe isabukuru we yavuze ko  nyuma y’uko ibirori bikomeje hatangiye kuzamo akajagari muri ako kabyiniro maze nyuma baza gutungurwa no kumva amasasu bose birukira ku nzugi bagwirirana bavuza induru. Avuga ko ubwo amasasu yumvikanaga musaza we yaje akamusunika amuryamisha hasi kugira ngo batamurasa. Akomeza avuga ko yabashije gucika akava aho hantu maze akikinga hanze mbere y’uko haza umuntu akamubwira ko aje kumufasha, bakajya kwihisha mu yindi nyubako mu gihe uwarimo kurasa yakomezaga guhiga n’abandi. Ubwo yari agarutse aho byabereye, yasanze musaza we bamurashe, yatakaje amaraso menshi, maze akagumana nawe mu gihe yarimo kugenda atakaza ubwenge.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger