AmakuruPolitiki

Guinea Conakry: Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ari mu ruzinduko muri Guinea Conakry

Ejo ku wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023 mu masaa yine z’ ijoro Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yari akandagiye ku butaka bwa Guinee Conakry mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri agiye kugirira muri icyo gihugu. Akigera muri icyo gihugu yakiriwe na  Perezida w’ inzibacyuho wa Guinee Conakry  Colonel Mamadou Doumbouya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2023 Perezida w’ u Rwanda na  Perezida wa Guinea basuye ikigo cya gisirikari cya Guinea kigamo abana bitegura kuzavamo abayobozi bo mu gihe kizaza baturuka  mu Turere 33 n’ Intara 5.

Nyakubahwa Perezida Kagame ari kumwe na Col Mamadi Doumbouya bafunguye ku mugaragaro imihanda minini ihuza Kagbélen n’ Umurwa Mukuru Conakry maze initirirwa Perezida Kagame. Iyi mihanda  izoroshya ubuhahirane hagati y’ Imijyi minini y’ inganda n’ Umurwa Mukuru ndetse n’ibihugu bihana imbibi.

Mu kiganiro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yagiranye na Perezida wa Guinea Conakry yagize ati: “Najyaga ntekereza kuza kubasura no gusura igihugu cyanyu ntibyankundira ariko ubu nishimiye ko nahageze.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibihugu bya Afurika byose bifite ibibazo bitandukanye rimwe na rimwe buri kimwe kitakwishoboza, gusa agaragaza ko habaye ubufatanye nta na kimwe kitashoboka.

Yakomeje avuga ati: “Buri gihugu kuri uyu mugabane wacu gifite ibibazo. Ndetse no mu Rwanda dufite ibibazo byacu, muri Guinée hari ibibazo ariko dufatanyije nta kibazo na kimwe cyatunanira.”

Perezida Doumbouya yashimiye Perezida Kagame ku ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu, amubwira ko muri Guinea ari mu rugo ko kandi ari  icyubahiro gikomeye kumwakira muri Guinée”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger