AmakuruInkuru z'amahanga

USA: Abantu 4 barasiwe muri banki abandi barakomereka

None kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata 2023 muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika  mu Mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky habaye igitero kuri Bank ya Old National. Ni igitero cyagabwe n’ umusore w’imyaka 23 waje witwaje intwaro kuri iyo banki maze akarasa abakozi baho ku buryo bane muri bo bahise bahasiga ubuzima ndetse n’abandi icyenda barakomereka. Muri abo bakomeretse harimo abapolisi babiri ndetse harimo n’abakomeretse cyane.

Ibitero nk’ibi birimo imbunda bimaze kuba  inshuro 15 muri uyu mwaka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuko igitero cyaherukaga, cyahitanye abana batatu n’abantu bakuru batatu kw’Ishuri Ryigenga ry’Abakristu mu Mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee. Umuyobozi wa Polisi yo mu Mujyi wa Louisville Jacquelyn Gwinn-Villaroel yavuze ko abapolisi bageze kuri banki bumva amasasu acyumvikana ndetse n’uwashoje icyo gitero yarimo arasana n’abashinzwe umutekano wa Banki. Yakomeje avuga ko uwo musore yaba nawe yitabye Imana ariko ngo ntibaramenya niba yarashwe cyangwa yiyahuye kuko ngo yari asanzwe ari umukozi wo kuri iyi banki ariko bakaba bari bagiye kumwirukana mu kazi.

Connor Sturgeon wari ugiye guhagarikwa mu kazi ngo yakoze igeregezwa muri iyi banki mu gihe k’imyaka itatu maze aza guhabwa akazi muri Kamena 2021 maze muri Mata 2022 azamurwa mu kazi ntabwo haramenyekana impamvu yagomabaga gukurwa mu kazi. gusa mbere y’uko ajya gukora aya mahano yasize yandikiye ababyeyi be n’inshuti ze ababwira ko agiye kurasana muri banki. Abakomeretse bari kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza ya Louisville. Umuvugizi w’Ibitaro bya Kaminuza ya Louisville akoresheje Imeli yavuze ko hari umupolisi umwe umerewe nabi cyane ndetse hari n’abandi barembye bikabije.

Guverineri wa Leta ya Kentucky Andy Beshear yavuze ko babiri mu bahasize ubuzima bari inshuti ze za hafi ndetse garagaza ko hari n’undi uri mu bakomeretse uri mu bitaro maze akomeza amwifuriza gukira. yakomeje avuga ko kuva yajya kuri uyu mwanya wa Guverineri atari ubwa mbere abuze inshuti mu bitero nk’ibi.

Nicholas Wilt hagati yakomerekeye muri uko kurasana kwabereye kuri Banki ya Old National kuko yarashwe isasu ryo mu mutwe akaba arembye cyane ari mu Bitaro bya Kaminuza ya Louisville.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger