AmakuruImikino

Urujijo ku hazaza h’umutoza Robertinho muri Rayon Sports

Amakuru ari mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya agaragaza ko Roberto Oliveira Goncalves do Carmo(Robertinho) utoza Rayon Sports ari we uyoboye abagomba gusimbura Umwongereza Kerr Dylan muri Gor Mahia, mu gihe amakuru yiriwe ku munsi w’ejo yavugaga ko uyu mutoza yemeye kuguma muri Rayon Sports.

Mu kiganiro Robertinho yagiranye na Kigali Today ejo ku wa gatatu, yavuze ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ibyo kuba yayigumamo, n’ubwo hari utuntu duke tutarakemuka neza.

Ati” Namaze kuganira na perezida na Visi Perezida Freddy n’umpagarariye witwa Alex haracyari utuntu ducye tukiganiraho neza ,icyo nshyize imbere ni Rayon kandi turi mu nzira nziza.”

Mu gihe amakuru avuga ko Robertinho agomba kuguma muri Rayon Sports, hari andi makuru avuga ko Lordvick Aduda uyobora ikipe ya Gor Mahia yari I Kigali ku munsi w’ejo aho yari yaje mu biganiro n’uyu mutoza ufitanye na Rayon Sports amasezerano agomba kurangira n’uku kwezi k’Ugushyingo.

Amakuru avuga kandi ko Aduda yageze I Nairobi ku mugoroba w’ejo akubutse I Kigali.

Robertinho w’imyaka 58 ukomeje kurwanirwa n’aya makipe, yageze muri Rayon Sports muri Kamena uyu mwaka asimbuye Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wari umaze kwirukanwa azira kutumvikana na bagenzi be.

Ni umwe mu batoza bazi cyane ikipe ya Gor Mahia, dore ko yakinnye nay o incuro eshatu atoza Rayon Sports.

Gor Mahia ikomeje kwirukanka kuri uyu mutoza wakinnye nk’umwataka mu makipe atandukanye y’iwabo muri Brazil arimo Flamingo, Palmeiras na Betafogo; nta mutoza ifite kugeza magingo aya. Ni nyuma yo gutadukana n’Umwongereza Kerr Dylan wayisohotsemo mu cyumweru gishize yerekeza muri Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo.

Iyi kipe ikeneye umutoza ku buryo bwihutirwa, dore ko iri no mu mikino y’amajonjora ya CAF Champions league igomba gutangira mu cyumweru gitaha. Umukino wa mbere w’ijonjora rya Champions league Gor Mahia izawakiramo ikipe yitwa Nyasa Big Bullets. Ni umukino uzabera Kasarani ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger