AmakuruImyidagaduro

Undi muntu ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Take Off yatawe muri yombi

Polisi yo mu mujyi wa Houston yataye muri yombi undi musore ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umuraperi Take Off.

Patrick Xavier Clark w’imyaka 33 yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kane w’icyumweru gishize, akurikiranyweho kugira ruhare mu rupfu rw’umuraperi Take Off uherutse kwitaba Imana.

Ibyo byatangajwe na polisi yo mu mujyi wa Houston ku wa wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Ni nyuma y’ifungwa rya Cameron Joshua nawe ushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muraperi wabarizwaga mu itsinda rya Migos.

Nk’uko byatangajwe na polisi yo muri Houston, aba basore babiri Cameron Joshua na Patrick Xavier Clark bashijwa kuba bari bafite imbunda zakoreshejwe mu irasana ryabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 1 Ugushyingo, ubwo Take off yapfaga.

Mu iperereza ryakozwe, polisi ya Houston ivuga ko bigaragara ko isasu ry’imbunda ya Patrick Xavier Clark ariryo ryafashe Kirsnick Khari Ball uzwi ku izina rya Take off rikamutwara ubuzima.

Ikirego cy’uyu musore cyashyikijwe ubushinjacyaha nk’uko polisi ya Houston yabitangaje.

Mu ijoro uyu muraperi Take Off yarashwemo hakometsemo abandi bantu babiri, umugore n’umugabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger