AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umweyo muri Gasogi United wafashe batandatu

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Ukuboza 2019, ikipe ya Gasogi United  yatangaje ko yamaze gutandukana n’abari abakinnyi bayo batandatu harimo n’umunyezamu Isingizwe Patrick wari warahagaritswe n’iyi kipe ashinjwa imyitwarire mibi yatumaga ikipe itsindwa.

Gasogi United iyobowe na KNC usanzwe ari umukuru wa Radio1 na Tv 1, yatangaje amakuru yo gutandukana n’abo bakinnyi yifashishije urubuga rwa Twitter ikoresha mukumenyesha abakunzi bayo amakuru atandukanye ku ikipe.

Abakinnyi batandukanye n’iyi kipe barimo umunyezamu Isingizwe Patrick, Munezero Patrick, Muhanuka Eric, Irakoze Gabriel, Cyuzuzo Gabriel na Niyonzima Zacharie.

Aba bakinnyi batandukanye n’iyi kipe kubera umusaruro muke, ibyo bari bitezweho sibyo batanze, Gasogi United ihitamo kubasezerera.

Isezereye aba bakinnyi mu gihe perezida w’iyi kipe KNC aherutse gutangaza ko bazongeramo abakinnyi 3, ikaba yaramaze gusinyisha umwe ariwe Ndikumana Tresor.

Gasogi United ikaba yarasoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 10 n’amanota 19, ni mu gihe APR FC ya mbere ifite 37.

Abakinnyi 6 basezerewe
Umunyezamu Isingizwe Patrick yamaze kwirukanwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger