AmakuruAmakuru ashushye

Umwe mu batahutse bava mu mashamba ya D.R Congo yatawe muri yombi ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi

Mukandutiye Angeline uherutse gutaha avuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kugezwa muri Gereza i Mageragere.

Yari yarakatiwe gufungwa burundu na Gacaca nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari Umugenzuzi w’Amashuri abanza i Nyarugenge.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yatangaje ko umukecuru witwa Mukandutiye Angeline wahoze ari umugenzuzi w’uburezi muri Nyarugenge, yatawe muri yombi ndetse ubu afungiwe muri gereza ya Mageragere, ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mukecuru aheruka gutahuka ava mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari kumwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bashyikirijwe u Rwanda, bagahita bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.

Ku wa 21 Ukuboza 2019 nibwo impunzi 1471 zirimo 71 bari mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bageze mu Rwanda bavuye muri RDC, nyuma y’iminsi mike rwakiriye abandi 291.

Nyuma yo gutahuka bakiriwe mu nkambi y’agateganyo y’impunzi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bitabweho, hanashakishwa imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, naho abari muri FDLR babanze kugenzurwa niba nta birwanisho binjiranye. Muri abo batahutse bari mu nkambi, umwe muri bo wagiranye ikiganiro na Televiziyo y’Igihugu, ifoto ye yahise itangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko nta gushidikanya ari Mukandutiye Angeline, ushinjwa gukorana n’Interahamwe mu guhiga no kwica Abatutsi muri Nyarugenge, abandi bakabihakana.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Nyamurangwa Fred, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko ayo makuru yakomeje kuyabona ku mbuga nkoranyambaga kandi ko mu mpunzi zakiriwe harimo uwitwa gutyo ariko nta gihamya cy’uko ari we nyirizina. Ati “Njyewe ntabwo muzi neza ariko ashobora kuba arimo… Icyaha umuntu agihamywa n’urukiko. Ashobora kuba ariwe nk’uko yaba atariwe simbizi neza ariko iryo zina ririmo mu baje.”

Nyuma yo gukurikirana amakuru, uyu mukecuru byaje kwemezwa ko ari we ndetse ahita atabwa muri yombi. Minisitiri Busingye, yifashishije twitter yagize ati “Angeline Mukandutiye yari afite igifungo cya burundu yakatiwe n’inkiko Gacaca atigeze arangiza. Ubu ari muri Gereza ya Mageragere.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger