AmakuruPolitiki

Umwe mu bagore bakurikiranweho kuroga murumura wa Perezida Kim Jong Un yakatiwe

Umwe mu bagore bamaze iminsi bakurikiranweho kuroga murumuna wa Perezida wa Koreya y’Amajyaruguru Kim Jong Un witwa Kim Jong Nam yakatiwe nyuma y’uko mugenzi we Aisyah ukomoka muri Indonesia  bafatanyije iki cyaha aherutse kurekurwa n’ubucamanza.

Uyu mugore witwa uyu mugore witwa Doan Thi Huong ukomoka muri Vietnam yakatiwe n’urukiko ro muri Malaysia imyaka itatu n’amezi ane y’igifungo nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica uyu musore.

Nubwo yakatiwe ariko hazavamo igihe yari amaze afunze ni ukuvuga tubaze guhera muri Gashyantare, 2017.

Umunyamategeko we avuga ko uyu mugore azarangiza igifungo cye muri Gicurasi, 2019.

Kim Jong Nam yishwe ahawe uburozi yahumetse ubwo abagore babiri bamusangaga ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur muri 2017.

Icyo gihe abagore babiri bamushyize ku mazuru igitambaro kirimo uburozi bita Agent VX  buri mu bwica byihuse kurusha ubundi bukorerwa mu nganda z’ibinyabutabire.

Indi nkuru ikomoza kuri aba bagore bombi baroze Kim Jong Nam

Umwe mu bagore bashinjwaga kuroga murumuna wa Perezida Kim Jong Un yarekuwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger