AmakuruImikino

Umuyobozi wa APR FC yashimiye abafana bayo anakomoza ku gitego yatsinzwe na Rayon Sports

Mu butumwa umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Muganga yageneye abafana bayo,yashimiye abafana bashyigikiye iyi kipe i Huye nubwo ngo batsinzwe igitego “cyemejwe hakiri kare,”

Uyu muyobozi yihanganishije abafana bagiriwe nabi, abizeza ko inzego zibishinzwe zizabaha ubutabera.

Ati “Ubuyobozi bwa APR FC, mbere na mbere twihanganishije abakunzi b’ikipe yacu n’abafana basagariwe ubwo bari bavuye ku mukino i Huye. Turizera ko abakomeretse barimo gukira kandi twizeza ko inzego z’Ubutabera za Leta ko zizabaha ubutabera bwuzuye.”

Yakomeje avuga ko bagaragaje urwego rwo hejuru mu mifanire nubwo batsinzwe igitego cyemejwe hakiri kare.

Ati “Turashimira cyane abakunzi ba APR FC batayitengushye, bakamanuka i Huye bagashyigikira ikipe kuva umukino utangiye kugeza urangiye. Mwagaragaje umurava mufana cyane kandi mu kinyabupfura. Ntimwaciwe intege n’igitego cyemejwe hakiri kare cyane. Mukomereze aho ndetse murusheho.”

Yakomeje abibutsa ko urugamba rugikomeje, bityo na bo badakwiye gucika intege, ahubwo basabwa kuba hafi ikipe yabo bahereye ku mukino wa Etincelles FC.

Ati “Turizera ko abakinnyi bacu bazi icyo basabwa muri uru rugamba. Natwe, ibyo tubagomba babifite byose kandi bahishiwe ibyiza kurushaho.”

Nyuma y’Umunsi wa 19, APR FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 37, ikurikiwe n’amakipe ya AS Kigali, Gasogi United na Rayon Sports anganya amanota 36.

Ibirango by’ayamakipe yombi ahora ahanganye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger