AmakuruInkuru z'amahanga

Umuyobozi mushya wa ISIS yishwe n’Abanyamerika nyuma y’umunsi umwe yimitswe

Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika, kuri uyu wa kabiri yemeje ko ingabo z’igihugu cye zamaze kwivugana uwari wimitswe nk’umusimbura wa Abu Bakr al-Baghdadi wayoboraga umutwe w’iterabwoba wa ISIS na we uherutse kwicwa n’Abanyamerika.

Perezida Trump yemeje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ati” Byemejwe ko uwari umusimbura wa mbere wa Abu Bakr al-Baghdadi yishwe n’ingabo za Amerika. Ni we washoboraga gufata umwanya wa mbere, mangingo aya na we yapfuye.”

https://twitter.com/realDonaldTrump/status/1189172468159864832

Perezida Donald Trump nta byinshi yatangaje kuri aya makuru, cyangwa ngo avuge uko uyu muyobozi mushya wa ISIS yiciwe.

Uyu wishwe ni uwitwa Abdullah Qardash unazwi nka Hajji Abdullah al-Afari, wamenyekanye nk’umuyobozi mushya wa ISIS ejo ku wa mbere. Cyakora cyo ngo uyu yari yimitswe na Baghdadi nk’umuyobozi mushya w’uriya mutwe, mbere y’uko yicirwa n’Abanyamerika muri Syria.

Uyu mugabo yishwe nyuma y’umunsi umwe abari abakuru be muri ISIS bivuganwe n’Abanyamerika.

Ku wa mbere w’iki cyumweru na bwo leta zunze ubumwe za Amerika zemeje ko zivuganye Abu al-Hassan al-Muhajir wari umuvugizi wa Islamic State, akaba n’umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe.’

Uyu yishwe kandi nyuma y’umunsi umwe leta zunze ubumwe za Amerika zitangaje ko zishe Abu Bakr al-Baghdadi wari umuyobozi mukuru wa ISIS wishwe ku cyumweru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger