Amakuru

Umuturage aratabaza perezida Kagame ku karengane avuga ko ahura nako mu rubanza yatangiye kuburana muri 2012

Umuturuge witwa Maniriho Bienvenue utuye mu mudugudu wa Gatare,Akagari ka kayenzi, Umurenge wa kagogo, Akarere ka Burera, Intara yamajyaruguru aratakamba ku karengane akomeje guhura nako mu rubanza ahuriyemo na Mukarinda Esteria na Kabandagara Leo (Umugabo we).

Ni urubanza rushingiye ku igurwa ry’inzu ridafututse uyu muturage ahamya ko habayeho guhimba inyandiko zifasha umuryango wa Kabandagara Leo kwigarurira iyo nzu mu buryo bweruye habayeho amanyanga.

Aharegerwa ni ikibanza kirimo inzu ya Anex ya rukarakara ifite igipangu cy’amatafari ahiye ku ruhande rumwe ruherereye ku muhanda ahandi ni rukarakara.

Nk’uko bigaragara mu inyandiko y’igura n’igurisha ry’iyo nzu, uwitwa Mukarinda Esteria umugore wa Kabandagara Leo, aragaragaza ko yaguze iyo nzu na Mukankusi Velonique nyina wa Maniriho Bienvenue tariki 14 Nzeri 2001.

Ni mu gihe abahamya ndetse n’ibyangombwa bigaragaza ko Mukankusi Velonique bivugwa ko yagurishije yitabye Imana tariki 14 Gashyantare 2000.

Urupapuro rugaragazwa ko rwaguriweho iyo nzu

Icyo Bienvenue yashingiyeho arega

Maniriho Bienvenue umwana wa Mukankusi Velonique ahamya ko umuryango wa Kabandagara Leo wigabije imitungo yabo ukabyitirira ko wayiguze ngo ibi bikaba ari ibinyoma biherekejwe n’inyandiko mpimbano.

Uwo Mukarinda Esteria avuga ko yaguze nawe n’umwaka yagaragaje ko baguzeho, umubyeyi wa Bienvenue ntiyari akiriho kuko yari amaze umwaka apfuye.

Mukarinda Esteria mu nyandiko y’igura n’igurisha agaragaza ko iyo nzu yayiguze ibihumbi Ijana na mirongo itandatu na bitanu(165 000Frw) ariko mu buryo bw’imibare bakaba baranditse Miliyoni n’Ibihumbi maganatandatu mirongo itanu (1 650 000frw) nk’uko bigaragara muri resi(Receipt).

Umukono w’uwaguze ariwe Mukarinda Esteria ntugaragara ku nyandiko y’igura n’igurisha.

Mu bagabo 5 bagaragara muri iyo nyandiko bamwe ntibigeze bashyira umukono kuri ayo masezerano y’igura n’igurisha.

Bienvenue yatangiye kurega ryari?

Mu mwaka wa 2012, nibwo Maniriho Bienvenu avuga ko yatangiye kurega Mukarinda na Kabandagara Leo ahereye mu nzego z’ibanze ariko aha uregwa ntiyabonetse kuko bavugaga ko yagiye i Masisi muri DR Congo.

Mu mwaka wa 2015, nibwo urubanza rwatangiye mu nzego z’ibanze rukazajya rubera kuri Terrain(aho iyo nzu iri) ariko kuva mu mudugudu kugeza mu kagari, Bienvenu yabwiwe ko atsinzwe kuko Mukarinda yireguraga avuga ko yaguze ariko ntagaragaze Resi.

Mu rwego rw’umurenge uvuga ko yaguze yabajijwe Resi arayibura urubanza rwoherezwa mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu. Habaho ikibazo cy’amikoro Bienvenue yitabaza Transparency Rwanda yahise imwohereza muri MAJE ishinzwe gufasha abatishoboye mu nkiko.

Muri MAJE Bienvenue yaratsinze nuko ibyohereza mu rukuko rwisumbuye rwa Rubavu kuko idafite uburenganzira bwo guhita imukuramo.

Acte de deces

Urubanza mu rukiko

Mu rukiko rwa Rubavu, uvuga ko yaguze ariwe Mukarinda Esteria yisobanuye atanga ibimenyetso by’uko yaguze na nyakwigendera (Mukankusi Velonique) mu mwaka wa 2001, mu gihe nyakwigendera yitabye Imana muri 2000 nk’uko Acte de decesn’imiryango ye babigaragaza.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu Bienvenue yaratsinzwe ngo kuko yagaragaje atestation de deces na atestation de naisance kuko uregwa yabihakanye avuga ko uwo baguze(Velonique) yari inshike yitabye Imana nta bana afite.

Hanyuma hagaragajwe icyangombwa kigaragaza umuryango wa Nyakwigendera ugizwe n’abana bane(4),Se ubabyara akaba yaritabye Imana mu mwaka w’1994 azize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Maniriho Bienvenue akimara gutsindwa mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu yajuriye mu rukiko rukuru urugereko rwa Musanze rwakiriye urubanza rushyiraho uwitwa Muhire J.Claude ngo akore igenagaciro ry’ahaburanwa agaragaza ko hafite agaciro ka Miliyoni 17 500 000 Frws).

Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze, rwasuzumye ibimenyetso byose Maniriho Bienvenue ari kugaragaza mu rubanza rwanzura ko atsinze.

Kabandagara Leo yagiye kujurira mu rukiko rw’ikirenga agezeyo baramwirukana kuko bamubwiye ko bo bakira urubanza rurihejuru ya Miliyoni 50M kuzamura.

Yahise aza ahimba irindi genagaciro rijyanye na kagaciro bamubwiye abikora yirengagije ko hari irindi genagaciro nawe ubwe yasinyemo ryakorewe imbere y’inteko y’abaturage ryari risanzwe rikoreshwa mu rukiko.

Kabandagara Leo yakoze igenagaciro ryakozwe na Nkurunziza Appolinaire wavuze ko igenagaciro rifite agaciro ka Miliyoni zirenga 54.

Uwitwa Sam Rugege wari perezida w’urukiko rw’ikirenga yemeje ko ubujurire bwa Kabandagara Leo bwakirwa avuguruje inyandiko y’umwanditsi mukuru w’urukiko rw’ikirenga Rukundakuvugwa JM.Olivier wari waranze ko ubwo bujurire bwakirwa kubera ihindagurika ry’igenagaciro.

Bienvenue yajyanye igenagaciro ryakozwe mbere arajijwa atanga Orginal rirarigiswa, kugira abone irindi yiyambaje urukiko rukuru urugereko rwa Musanze binjira muri system bararimuha.

Icyo gihe Bienvenue yandikiye muri perezidanse imwohereza ku muvunyi icyo gihe yari Anastase Murekezi. Umuvunyi yanditse ibaruwa igaragaza ko ikirego bakiriye kitari mu bubasha rw’urwego rw’umuvunyi,ibaruwa yakiriwe n’umurenge wa Kagogo ntihagira ahandi bamwohereza.

Nyuma yitabaje urubuga rwa Twitter, RIB ya Kigali yaramwandikiye imwohereza kuri RIB ya Rubavu yahise ita muri yombi abagabo bose bagaragaye mu nyandiko y’igura n’igurisha ari naho babiri muri bo uwitwa Gakumba Samuel wari nyumbakumi icyo gihe na Ntezirembo Desire wari umwarimu ugaragara muri ayo masezerano ariko atarasinye bahakanye ayo masezerano.

Icyo gihe Mukarinda Esteria uvuga ko yaguze yasabye imbbazi avuga ko iyo nyandiko yakorewe i Goma muri DR Congo avuga uwasinyiye Gakumba atamuzi.

Bigeze mu rukiko nabwo asaba imbabazi agaragaza ko uwasinyiye Gakumba yitwaga Renzaho ariko akaba yarapfuye.

Mu gusoma urubanza ntabwo bashingiye kubyo baburanye ahubwo bashingiye ku byabaye kera ari nabyo bari barakoreshemo za nyandiko mpimbano.

Bienvenue yatunguwe no kumva urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rubagize abere rwanzura ko nta cyaha kibahama n’umutongo uregerwa barawugumana.

Nyuma y’ibi byose Maniriho Bienvenue aratabaza ko perezida Kagame nawe yagira uruhare mu gusuzuma ibimenyetso by’uru rubanza kuko aho bigeze ubu abona ko amanyanga ari kurushaho kugira ukuri kurusha ibimenyetso.

Amafoto agaragaza aharegerwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger