AmakuruImikino

Umutoza wa Arsenal n’ikipe ye bakoze Ibyo yumvaga mu migani nyuma y’imyaka 15 ibishakisha byaranze

Ikipe ya Arsenal yakoze amateka yasaga naho yari isigaye iyumva mu migani, nyuma y’uko hari hashize imyaka 15abafana bayo baratuje ntacyizere cy’uko iyi kipe yabaha ibyishimo nk’ibyo bafite Kugeza kuri iyi tariki.

Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta, avuga ko abantu bose batunguwe n’uko The Gunners iyoboye Premier League ubu ndetse irusha amanota 5 Man City iyikurikiye.

Yavuze ko abakinnyi be bagomba kwishimira umwanya bariho uyu munsi.

Ibitego bibiri bya Martin Odegaard mu gice cya kabiri byafashije Arsenal gutsinda Wolves mu mukino wa Premier League igiye gusubikwa kubera igikombe cy’isi.

Arsenal yungukiye cyane ku gutsindwa kwa Manchester City na Brentford bituma ishimangira ko izaba iri ku mwanya wa mbere ku munsi wa Noheri ku nshuro ya mbere kuva 2007.

Ni intsinzi ikomeye ku ikipe itararangije hejuru y’umwanya wa gatanu kuva 2016.

Arteta yagize ati: “Biragaragara ko nta muntu n’umwe wari witeze ko tuba aho turi ubu,ariko ni byiza kuba aho turi ubu kandi twishimiye uyu mwanya.”

Odegaard yatsinze igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Fabio Vieira nyuma y’iminota 10 y’igice cya kabiri hanyuma atsinda ikindi ku munota wa 75 asonga mu izamu nyuma y’uko umunyezamu Jose Sa yari akuyemo ishoti rya Martinelli.

Arsenal yungukiye cyane mu gutsindwa kwa Man City na Brentford ibitego 2-1 byatumye iyirusha amanota 5.

Icyakora,Arsenal ifite akazi gakomeye ko gukomeza kuyobora shampiyona kuko mu nshuro 5 ziheruka yageze kuri noheli ari iya mbere ntiyabashije gutwara igikombe cya shampiyona.

Akazi gakomeye isabwa ndetse na buri wese ukunda umupira abona n’ugushakisha ukuntu igura abakinnyi bashya mu isoko ryo mu kwezi kwa mbere nibura bayifasha hagati mu kibuga no mu busatirizi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger