Amakuru ashushye

Umusore watunganyije amashusho y’indirimbo ya The Ben “Habibi” yitabye Imana.

Ganza, Umusore w’Umunyarwanda wabaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Illinois muri Chicago yasanzwe mu rugo yabagamo yapfuye, aho kugeza n’ubu hataramenyekana inkomoko y’urupfu rwe.

Ndayishimiye Innocent uzwi cyane nka Ganza, azwi cyane mu gutunganyiriza abahanzi amashusho y’indirimbo, uyu niwe ukunze gutunganyiriza amashusho abahanzi b’Abanyarwanda baba hariya muri Amerika. Ganza yatunganyije amashusho y’indirmbo zitandukanye  nka “Habibi” ya The Ben, “Merci” ya Alpha Rwirangira n’izindi.

Amakuru ava kuri Polisi yo muri ako gace avuga ko uyu Ganza yaba yiyahuye kuko umurambo w’uyu musore bawusanze mu nzu yabagamo, uyu musore yari afite ejo heza mu gukora ama video na filime, abakoresha imbugankoranyambaga baramuzo cyane kuko yakundaga kuzikoresha yamamarizaho ibikorwa bye

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yamenyekanye cyane ubwo yagiranaga ibibazo na The Ben  bitewe n’indirimbo yakunzwe cyane “Habibi” aho ngo uyu muhanzi atari yubahirije amasezerano bari bagiranye. Ibyo batumvikanye harimo ko The Ben yagombaga gushyira Izina ry’uyu Nyakwigendera mu mashusho y’indirmbo , ni ukuvuga izina rikagaragara indirmbo irangiye nk’umuntu nyine wayikoze. The Ben ariko ntabyo yakoze.

Radiyo y’Abanyarwanda ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, One Nation Radio, yatangaje ko Ganza, yari umwe mu bakomeye mu gutunganya amashusho y’indirimbo.

Ganza wari utuye muri Leta ya Illinois muri Chicago kuri aderesi 1820W 22nd Pr Apt 1F Chicago 60608,  yagiye muri  Amerika mu 2015. Kugeza ubu, Polisi yo mu gace  Ganza yari atuyemo iracyakora iperereza kugirango hamenyekane icyateye uru  rupfu .

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger