Ubukungu

Ibintu uzibandaho mu gihe uri gushaka akazi

Kubona akazi ntabwo ari ibintu byoroshye muri iyi minsi, cyane cyane muri iki gihe abantu bakomeje kwiyongera ku Isi, ariko nanone akazi karaboneka abantu bakagasaba , bagakora ibizamini ababitsinze bakajya muri iyo mirimo. Ku isoko ry’umurimo , Ibi bintu  bishobora kugufasha ukabona akazi nyamara abandi bakabuze.

Hari uwo uzi aho ugiye gusaba akazi?

Biba bibabaje cyane iyo uvuze ngo uzajya gusaba akazi ahantu witwaje abo muziranye bagiye gutanga akazi. Ni inde mpazi? iyi niyo mpamvu abantu benshi bashishikajwe no gushaka inshuti ahantu mu makompanyi menshi. iyi niyo ntandaro ya ruswa. iyo rero ugiye gusaba akazi ahantu ureba ku nshuti uhafite rimwe na rimwe bituma aho bakubonamo ubushobozi utajya kuhasabira akazi bigatuma uhora wirukanka ku bantu ngo ni uko mufitanye ubushuti.

Aho utuye.

Ntabwo wagereranya mu cyaro no mu mujyi. ahantu hagitera imbere haba hari akazi gake ugereranyije no mu mujyi. Iyo uri kure ushoborano kutamenya amakuru agezweho y’aho wasabye akazi. rimwe na rimwe ukaba wanayoberwa igihe ibizamini by’akazi byakorewe. Biba byiza rero iyo ubaye hafi yaho wasabye akazi.

Ubumenyi ufite.

Birababaje , ariko ukuri ni uko akazi gahihgwa, abagahiga ni abize n’abatarize, wikwita kubyo abandi basaba kuko ibi bishobora gutuma wowe wumva ko udashoboye cyangwa se ko ntabumenyi buhagije ufite, niyo waba warize wikita ku mpamyabumenyi abo muhanganiye akazi bafite, hari ibyo uzi batazi, hari ubumenyi bw’umwihariko ufite, ibi rero ntabwo wabyitaho , wowe reba k’ubumenyi ufite noneho butume ujya gusaba akazi ahantu runaka utitaye ku bandi.

 

Uko usubiza ibibazo

Ubuhanga mu gusubiza [interview] nicyo kintu cy’ibanze kiba gikenewe, abenshi bakora ibizamini byo kwandika no kuvuga. Mu kuvuga niho abenshi batsindirwa. Ntabwo aha ari ugusubiza no gukurikiranya ibibazo gusa, oya, ahubwo ikirebwa ni ubuhanga uri gusubizanya. iyo uri gusubiza hari ibirebwa.

Urubuga Elcrema.com rutangaza ko Imyamabrire, Kwigirira icyizere, ubunararibonye ufite mu kazi n’ubushobozi mu kumvikana n’abantu aribyo bituma umuntu akwemerera kuguha akazi.

Nta maji zibaho mu gushaka akazi, ahubwo uko witwara nibyo bikaguhesha.

Akazi kabaye ikibazo bitewe no kwiyongera kw’abantu ku Isi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger